Dore uburyo amakipe amaze gutomborana muri 1/8 cya UEFA Europa League: (Arsenal izahura n’akazi katoroshye)

By Kwizera Yamini Feb 23, 2018 01:24pm 996 Views

Dore uburyo amakipe amaze gutomborana muri 1/8 cya UEFA Europa League: (Arsenal izahura n’akazi katoroshye)


Kugicmunsi cy’uyu munsi kuwa gatanu tariki ya 23 gashyantare 2018 nibwo hamaze kuba tombora y’uburyo amakipe agomba gucakirana muri 1/8 cy’irushanwa rihuza amakipe yo k’umugabane w’iburayi rizwi nka UEFA Europa League.

Ikipe ya Arsenal yo mugihugu cy’ubwongereza, yisanze igomba guhura n’akazi katoroshye ko guhigika ikipe y’igihangange yo mugihugu cy’uburaliyani yitwa AC Milan.

Nyuma y’imikino yo kwishyura yaraye ibaye k’umunsi w’ejo ubwo ikipe ya Arsenal yatungurwaga na Ostersunds iyitsinda ibitego bibiri kuri kimwe, uyu munsi nibwo ikipe yo mumajyaruguru ya London yamenye ikipe bigomba guhura muri 1/8.

Arsenal yabashije gukomeza mucyiciro gikurikiraho cya 1/8 cya UEFa Europa League isezereye Ostersund kumpuzandengo y’ibitego bine kuri bibiri mumikino yombi uko ari ibiri (ubanza n’uwo kwishyura).

Nyuma yo gusezerera ikipe ya Ostersunds yo mugihugu cya Sweden muri 1/16 cya UEFA Europa League kumpuzandengo y’ibitego bine kuri bibiri, ikipe ya Arsenal yo mugihugu cy’ubwongereza yisanze igomba guhatana na AC Milan yo mugihugu cy’ubutaliyani.

Uretse ikipe ya Arsenal, Athletico Madrid yo mugihugu cya Espagne yatomboye ikipe ya Lokomotiv Moscow yo mugihugu cy’uburusiya.

Ikipe ya Zenith St Petersburg yo mugihugu cy’uburusiya nyuma yo gusezerera ikipe ya Celtic yo mugihugu cya Ecosse, igomba kwerekeza mugihugu cy’ubudage guhura n’ikipe ya RB Leipzig.

Dore muri rusange uburyo amakipe yo k’umugabane w’iburayi yatomboranye muri 1/8 cya UEFA Europa League:

·         Lazio vs Dynamo Kiev

·         RB Leipzig vs Zenit

·         Atletico Madrid vs Lokomotiv Moscow

·         CSKA Moscow vs Lyon

·         Marseille vs Athletic Bilbao

·         Sporting vs Viktoria Plzen

·         Borussia Dortmund vs Salzburg

·         AC Milan vs Arsenal


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2737 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7536 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3627 Views