Dore shampiyona y'akataraboneka ihuriweho n’amakipe 20 yambere ku isi FC Barcelona ishobora kwisangamo.

By Kwizera Yamini Nov 3, 2017 08:59am 2177 Views

Dore shampiyona y'akataraboneka ihuriweho n’amakipe 20 yambere ku isi FC Barcelona ishobora kwisangamo.


Bikomeje kuvugwa ko ikipe ya FC Barcelona yaba iri hafi gusohoka muri shampiyona ya Espagne mugihe intara ya Catalonia iyi kipe iherereyemo yaba imaze kubona ubwigenge.

Mugihe cyose iyi kipe yaba isohotse muri iyi shampiyona, bishobora gutuma k’umugabane w’iburayi hatangizwa shampiyona nshya ihuriweho n’amakipe 20 yose akomeye k’umugabane w’iburayi.

Amakipe nka Manchester United, Manchester City, Chelsea ndetse na Tottenham Hotspurs yose yo mugihugu cy’ubwongereza akaba ari gucungira hafi ibijyanye no kubona ubwigenge kwa Catalonia.

Amakipe arimo real Madrid, Paris Saint-Germain, Monaco ndetse n’amakipe akomeye mubihugu nk’ubudage, ubutaliyani, Portugal ndetse n’uburusiya yose akaba acungiye hafi.

Bar

Inkuru yatanzwe n’umuntu utarashatse ko izina rye rijya ahagaragara, yagize ati:“Igitekerezo cyo gukora shampiyona y’akataraboneka yitwa Europe-Wide Super League cyishimiwe n’amakipe amaze imyaka myinsi akomeye kandi mugihe FC Barcelona yaba ivuye muri La Liga, bishobora kuyitangiza igitaraganya.

“Ntakipe n’imwe yo k’umugabane w’iburayi itakwifuza kujyamo, gusa amakipe makumyabiri akomeye k’umugabane w’iburayi niyo yaba akenewe yane.

“Ni ibintu bitahagarikwa mu ntambwe nshya y’umupira w’amaguru w’isi kuko amakipe akomeye arifuza kwinjiza amafaranga menshi cyane kugiti cyayo ku isoko rishya.

Ed wood

Iyi shampiyona iramutse itangiye, amakipe ayirimo yajya yinjiza amafaranga y’umurengera ahawe n’amateleviziyo kuko ariyo yajya agena ibiciro ndetse akazajya anakinira mubihugu bitandukanye nk’ubushinwa na Leta zunze ubumwe za Amerika.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 25, 2017 9181 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2606 Views

By Kwizera Yamini
Oct 27, 2017 3326 Views