Dore impamvu Arsenal FC iri gukina na Ostersunds FK yambaye imyenda isanzwe yambara yasohotse: (Arsenal yasuwe na Ostersunds FK)

By Kwizera Yamini Feb 22, 2018 09:33pm 548 Views

Dore impamvu Arsenal FC iri gukina na Ostersunds FK yambaye imyenda isanzwe yambara yasohotse: (Arsenal yasuwe na Ostersunds FK)


Muri iri joro ryo kuwa kane tariki y 22/02/2018, ikipe ya Arsenal yo mugihugu cyu’ubwongereza iri gukina n’ikipe ya Ostersunds FK yo mugihugu cya Sweden.

Ni m’umukino wa 1/16 cya UEFA Europa League ikipe ya Ostersund FKyasuyemo ikipe ya Arsenal I London mugihugu cy’ubwongereza.

Ni umukino igice cyambere cyawo kirangiye ikipe ya Arsenal imaze gutsindwa ibitego bibiri byose kubusa.

Uyu mukino, ikipe ya Arsenal iri kukibuga cyayo cyitwa Emirates Stadium iri kuwukina yambaye imyenda isanzwe yambara igihe ariyo yasohotse.

Abakurikirana iby’umupira w’amaguru cyanecyane ikipe ya Arsenal benshi bakaba bari batangiye kwibaza impamvu iyi kipe yambaye imyenda y’ubururu isanzwe yambara mugihe iri kukibuga cy’indi kipe biri gukina kandi kuri uyu mukino iyi kipe ariyo yakiriye umukino.

Ubusanzwe, ikipe ya Arsenal iyo yakiriye umukino yambara imipira y’umutuku, amakabutura y’umweru ndetse n’amasogisi y’umutuku.

Kuri uyu mukino, iyi kipe y’abarashi yambaye imipira y’ubururu, amakabutura y’ubururu ndetse n’amasogisi y’ubururu, imyenda isanzwe yambara mugihe ariyo yasuye.

Arsenals-Spanish-defender-Nacho-Monreal.jpg

Mugihe benshi bari batangiye kwibaza kubyabaye kuri iyi kipe, igisubizo cyabyo ni uko ishyirahamwe rishinzwe umupira w’amaguru k’umugabane w’iburayi rizwi ku izina rya UEFA ariryo ryategetse ikipe ya Arsenal gukina uyu mukino yambaye iyi myambaro.

 Ikipe ya Ostersund FK yambaye imyenda y’umweru gusa, imyenda isanzwe yambara mugihe iri gukinira murugo.

UEFA, ikaba yafashe iki cyemezo yirinda ko aya makipe yombi yambara imyambaro ijya gusa kuko ikipe ya Ostersunds yashoboraga kwambara imipira y’umutuku, amakabutura y’umukara ndetse n’amasogisi y’umutuku, imyenda yenda gusa neza n’iyo Arsenal ijya yambara mugihe iri gukinira murugo ukuyemo amakabutura kuko Arsenal yo yambara amakabutura y’umweru.

Tubibutse ko UEFA ari ishyirahamwe risanzwe ritegura irushanwa rya UEFA Europa League aya makipe yombi ari guhatanira.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2737 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7536 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3627 Views