Dore abakinnyi ikipe ya Chelsea yifuza kugura mukwezi kwambere

By Kwizera Yamini Nov 9, 2017 01:59am 2803 Views

Dore abakinnyi ikipe ya Chelsea yifuza kugura mukwezi kwambere


Ikipe ya Chelsea yiteguye kwitabira isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mukwezi kwambere. Ni nyuma y’aho umutoza Antonio Conte atanyuzwe n’umusaruro wa bamwe mubakinnyi b’iyi kipe, aho twavuga nka Michy Batshuayi n’abandi.

Mukwezi kwambere ubwo iri soko rizaba rifunguye imiryango yaryo, iyi kipe irifuza kugura rutahizamu ufite izina rikomeye ugomba kunganira Alvaro Morata ndete n’umukinnyi ukina mu ikipe ya Everton witwa Ross Barkley.

Iyi kipe ikaba iteganya gukora ibi kugirango igararagarize umutoza wayo Antonio Conte ko imuri inyuma, nyuma y’isezera ry’uwari ushinzwe ibya tekinike (Technical Director) muri iyi kipe witwa Michael Emenalo.

Chelsea ikomeje kwifuza myugariro wa Juventus witwa Alex Sandro. Iyi kipe yifuje kugura uyu mukinnyi ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi riheruka ntibyayikundira, ikaba ishaka kugerageza kumugura mukwezi kwambere, ibintu bisa n’ibigoranye cyane.

Iyi kipe kandi yagerageje gusinyisha Ross Barkley wa Everton ntibyayikundira. Kuri ubu, Chelsea izaba ihanganiye na Tottenham Hotspurs kuri uyu mukinnyi ukomoka mugihugu cy’ubwongereza.

Everton yiteguye kugurisha Barkley mukwezi kwambere aho kugirango azagendere ubuntu ubwo amasezerano ye azaba arangiye, kandi kuba Chelsea imwifuza nibura igiciro cye kizasa n’ikizamutseho.

Nyuma yo kunanirwa kugura Fernando Llorente werekeje mu ikipe ya Tottenham Hotspurs, ikipe ya Chelsea ikomeje gushakisha rutahizamu waza gufatanya na Alvaro Morata gushakira ibitego ikipe yifuza kwisubiza igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka ndetse no kwitwara neza muri UEFA Champions League.

sgs

 

Antonio Conte ntabwo yishimiye umusaruro wa Michy Batshuayi. Ubu, uyu mutoza arifuza rutahizamu w’umubirigi ukinira ikipe ya Crystal Palace witwa Christian Benteke ndetse na rutahizamu wa Red Star Belgrade witwa Richmond Boakye.

setze


1 Comments

Chopra

November 09th, 2017 - 9:50AM

Beteke koko!chelsea iriguhunga abakinnyi bahenze kbs

Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2935 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7808 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3800 Views