Dore abakinnyi batatu Lionel Messi yifuza mu ikipe ya FC Barcelona:

By Kwizera Yamini Nov 8, 2017 07:48am 8429 Views

Dore abakinnyi batatu Lionel Messi yifuza mu ikipe ya FC Barcelona:


Rutahizamu wa FC Barcelona afite amazina atatu y’abakinnyi yifuza kubona bakinana mu ikipe ya FC Barcelona.

Gusa, kuri uru rutonde ntabwo hagaragaraho umukinnyi ukinira ikipe ya Liverpool FC ukomoka mugihugu cya Brazil witwa Philippe Coutinho ikipe ya FC Barcelona imaze igihe kinini yifuza cyane.

Nk’uko inkuru dukesha ikinyamakuru cyandikirwa mugihugu cya Espagne cyitwa Diario Gol ikomeza ibitangaza, ngo Lionel Messi arifuza umukinnyi ukinira ikipe ya AS Monaco witwa Thomas Lemar umaze igihe yigaragaza cyane k’uruhando mpuzamahanga. Thomas Lemar akaba nawe kandi amaze igihe kinini yifuzwa na Arsenal FC yo mugihugu cy’ubwongereza ndetse ikaba itarakurayo amaso.

tho

Undi mukinnyi Lionel Messi yifuza kubona mu ikipe ya FC Barcelona ni Nabil Fekir ukinira ikipe ya Lyon. Nabil Fekir amaze kwigaragaza cyane kuruhando mpuzamahanga ahanini kubera ubuhanga buhanitse agaragaza mukibuga kuburyo ntakipe n’imwe yo k’umugabane w’iburayi atari kurwego rwo gukinira.

fek

Umukinnyi wa gatatu Lionel Messi yifuza ni Riyad Mahrez ukinira ikipe ya Leicester City. Riyad Mahrez yafashije ikipe ye ya Leicester City gutwara igikombe cya shampiyona y’abongereza mumwaka wa 2015 aho uyu mukinnyi yaje no gutwara igihembo cy’umukinnyi mwiza w’uwo mwaka mugihugu cy’ubwongereza.

frg


2 Comments

man

November 08th, 2017 - 8:33AM

ni neza kbxa

nzabahimana abel

April 12th, 2018 - 5:47AM

nibyiza rwox

Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 25, 2017 6980 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 1872 Views

By Kwizera Yamini
Oct 27, 2017 2679 Views