Cycling: Mugisha Samuel na Mugisha Moise bateye umugongo La Roche Vendée basinyira La Pomme Marseille

By Ngabo Mihigo Frank Nov 13, 2019 06:35pm 743 Views

Cycling: Mugisha Samuel na Mugisha Moise bateye umugongo La Roche Vendée basinyira La Pomme Marseille


Abakinnyi babiri b’ikipe y’u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare, Mugisha Samuel na Mugisha Moise bamaze kubona ikipe nshya bazakinira mu mwaka w’imikino wa 2020 yitwa La Pomme Marseille nyuma yo gutera umugongo lmp-La Roche Vendée cycling'  itarabahaye ibyo bifuza ubwo baganiraga mu kwezi gushize.

Amasezerano hagati y'aba basore babiri na Team La Pomme Marseille yashyizweho umukono mu masaha y'igicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu aho umwe mu bayobozi b'iyi kipe witwa Steven Laget, yahuriye na bo muri Hill Top Hotel iri mu mujyi wa Kigali bumvikana imikoramire mu mwaka umwe w'imikino.

Aganira n'ikinyamakuru IMIKINO, Mugisha Samuel yemeje aya makuru anavuga ko iyi kipe izabageza kuri byinshi, aho yagize ati

"Ayo makuru ni ukuri, tumaze gusinya amasezeramo azarangira nyuma y'umwaka umwe. Ikipe (La Pomme Marseille) izatugeza kuri byinshi kuko twiteguye gukina neza"

"Inganyo y'amafaranga yo, si byiza kuyavuga mu itangazamakuru gusa twumvikanye ibintu bifatika kandi imitima yacu irishimye"

La Pomme Marseille ni imwe mu makipe ari ku rwego rwa gatatu rw'amakipe y'umukino wo gusiganwa ku magare (UCI Continantal Team) ibarizwa mu mujyi wa Marseille ho mu gihugu cy' u Bufaransa aho isanganwe abakinnyi 15 biganjemo abakomoka mu Bufaransa no muri Latvia.

Gf

Mugisha Moise (Ibumoso) Mugisha Samuel (hagati) na Rugamba Janvier muri Rwanda Cycling Cup

Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda 2018  yari amaze imyaka itatu akinira ikipe ya kabiri ya Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo  ibarizwa mu Butaliyani aho yayigezemo avuye muri Benediction Cycling Club yo mu karere ka Rubavu mu mwaka wa 2017.

Mugisha Moise w'imyaka 22 y’amavuko we yari asanzwe ari umukinnyi w’ikipe ya Skol Fly Cycling Club ari nayo yazamukiyemo,aho yatangiye kwitabira amarushanwa mpuzamahanga mu mwaka ushize wa 2018.

Muri  uyu mwaka wa 2019, Mugisha Moise yegukanye intera mu irushanwa ry’Afurika mu batarengeje imyaka 23 “Tour de l’Espoir 2019” ryabereye muri Cameroun.  Muri shampiyona y’Afurika yabereya muri Ethiopia  yegukanye umudari wa Feza ari kumwe na bagenzi mu gusiganwa n’isaha  nk’ikipe “Team Time Trial”.

Mugisha Moise na bagenzi be kandi begukanye umudari w’umuringa mu gusiganwa n’isaha nk’ikipe “Team  Time Trial” mu mikino y’Afurika “All African Games 2019” yabereye mur Maroc. Muri iyi mikino kandi Mugisha yegukanye umudari w’umuringa mu gusiganwa n’isaha umukinnyi ku giti cye “Individual Time Trial”.

Mugisha Moise na Mugisha Samuel bagiye gukina mu Bufaransa biyongera kuri Areruya Joseph wavuye muri Delko Marseille Province ndetse na Uwizeye Jean Claude wavuye muri Sables Vendée bombi baherutse gusinyira ikipe ya Pedal Pelotine Blue Car yo mu birwa bya Martinique.

No Picture Available

Mugisha Samuel na Steven Laget basinya amasezerano

No Picture Available

Mugisha Moise asinya


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Ngabo Mihigo Frank
Jun 2, 2019 1869 Views

By Ngabo Mihigo Frank
Jun 19, 2019 723 Views

By Justin Ndayiragije
Jun 24, 2019 905 Views