Cycling: Urukumbuzi rw'umushahara ku bakinnyi ba Benediction bitegura Tour du Rwanda

By Ngabo Mihigo Frank Jan 6, 2020 04:51pm 905 Views

Cycling: Urukumbuzi rw'umushahara ku bakinnyi ba Benediction bitegura Tour du Rwanda


Abakinnyi b'ikipe ya Benediction Ignite barataka ibura ry'imishahara y'amezi icyenda ashize aho bavuga ko badaheruka ifaranga rivuye mu ikipe, mu gihe abayobozi b'iyi kipe bo batavuga rumwe n'aya makuru.

Abakinnyi bemeye kuganira n'ikinyamakuru IMIKINO bahurije kukuba baheruka umushahara muri Werurwe 2019 nyuma gato ya Tour du Rwanda ya 2019 batabashije kwitwaramo neza. Icyakora bamwe mu bakinnyi ntibakunda kuvuga kuri iri bura ry'amafaranga.

Gf

Abanyarwanda batuye muri Senegal bishimanye na Benediction yatwaye Tour du Senegal mu Ugushyingo 2019

Umwe mu bakinnyi twaganiriye wifuje kutavugwa amazina, yagize ati

"Amezi agiye kuba icyenda tudahembwa, turabaza bakatubwira ko amafaranga azaboneka. Ibaze nawe kubona umuntu ukora ariko atabasha kwigurira umwenda, ni ikibazo"

Icyakora aba bakinnyi bose bahuriza icyizere ku kuba ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, rimaze igihe ritoye komite nyobozi nshya iyobowe na Murenzi Abdallah, bigatuma bizera ko bashobora kuzahembwa.

"Ntabwo ushobora gutuma intsinzi umuntu utariye neza cyangwa ngo aryame neza mu gihe yaba ahangana n'abandi babayeho neza, Icyakora ubwo twabonye umuyobozi mushya wenda hari ubwo bizakemuka."

Aganira n'umunyamakuru wa IMIKINO kuri Telephone, Munyankindi Benoit uyobora ikipe ya Benediction Ignite we yavuze ko aya makuru atari yo kuko ngo ikipe idafite ikibazo cy'amafaranga.

Munyankindi Benoit yagize ati 

"Ikipe nta kibazo cy'amafaranga ifite, n'ubu nujya kureba urasanga hari ayo twabahaye uyu munsi rwose. Ntabwo dushobora kumara igihe kingana gutyo tudahembye, ubwo abakinnyi baba babayeho bate?"

"Ikipe yacu iri ku rwego rwa Continentale bivuze ko hari amafaranga dutekegwekwa kuba dufite kuri Bank, mu gihe twaba tutahembye abakinnyi, bafata ayo"

Gg

Munyankindi Benoit

Uku kutavuga rumwe ku mafaranga hagati y'abakinnyi ba Benediction Ignite n'ubyobozi bwayo, bije mu gihe iyi kipe yitegura amarushanwa abiri ari ku rwego rwa 2.1, ari yo,' La Tropicale Amissa Bongo izabera muri Gabon kuva tariki ya 20 kugeza 26, Mutarama ndetse na Tour Du Rwada izaba mu mpera za Gashyantare 2019.

No Picture Available


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Ngabo Mihigo Frank
Jun 2, 2019 1931 Views

By Ngabo Mihigo Frank
Jun 19, 2019 778 Views

By Justin Ndayiragije
Jun 24, 2019 970 Views