Cycling Cup: Mugisha Samuel witegura guhindura ikipe, yegukanye Criterium Byemayire Lambert 2019

By Ngabo Mihigo Frank Oct 19, 2019 10:48pm 1023 Views

Cycling Cup: Mugisha Samuel witegura guhindura ikipe, yegukanye Criterium Byemayire Lambert 2019


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19,Ukwakira 2019, i Huye hakinirwaga 'criterium Byemayire Lambert' isiganwa rya 5 mu masiganwa icumi agize Rwanda Cycling Cup 2019, hibukwa nyakwigendera Byemayire Lambert wahoze ari Visi Perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda 'FERWACY'.

Mugisha Samuel uri gushaka ikipe nshya ku mugabane w' u Burayi yegukanye iri siganwa mu cyiciro cy'abagabo ndetse n'abatarengeje imyaka 23 naho Ingabire Diane wa Benediction Excel Energy aryegukana mu cyiciro cy'abagore mu gihe Bikorimana Elysée wa Nyabihu Cycling Club ahiga ingimbi.

Abasiganwa mu byiciro by'ingimbi , abagore ndetse n'abagabo, bakoze urugendo ku muzenguruko w'intera y'ibirometero 5,6 (5,6KM) bahagurukira imbere y'Isoko rya Huye berekeze kuri Stade Huye - Petit Séminaire de Karubanda - Hôtel TWIGA- Rwanda Revenue Authority - bakagaruka ku Isoko.

Gf

Isiganwa ryatangiye i saa yine z'amanywa, aho abagize icyiciro cy'abagore bazazengurutse inshuro 12 (mu rugendo rwavuzwe haruguru) zihwanye n'ibirometero 67.2 abagize icyiciro cy'ingimbi bo bazenguruka inshuro 15 zihwanye n'ibirometero 84 mu gihe abagabo bazazengurutse inshuro 20 zireshya n'ibirometero 112.

Iri siganwa ntiryagaragayemo Muhoza Eric wegukanye uduce tubiri duheruka mu cyiciro cy'ingimbi (Rwamagana circuit na Kivu Race) kimwe na Mukundente Genevieve wegukanye Rwamagana Circuit mu bagore aho bombi bamaze imindi itatu bagiye kwitoreza muri Africa y'epfo.

Munyaneza Didier, Manizabayo Eric Byukusenge Patrick na Nzafashwanayo Jean Claude bakinira Benediction Excel Energy ndetse na Ruberwa Jean wa Nyabihu CC na bo ntibagaragaye muri iri siganwa kuko bahagarariye u Rwanda mu isiganwa rya 'Grand Prix Chantal Biya' rizabera muri cameroon hagati ya tariki 17-21 Ukwakira 2019.

Iri siganwa ryakiniwe ahatambika, ryaranzwe no kugendera hamwe kw'amatsinda manini aho abakinnyi babiri ba mbere mu cyiciro cy'abagore (Ingabire Diane na Nzayisenga Valentine) bajyaniranye n'itsinda ry'abakina mu cyiciro cy'ingimbi bazengurukana inshuro 8 zose, kimwe n'ingimbi zajyanaga n'abakinnyi bakuze.

Hg

Ingabire Diane na Nzayisenga Valentine ba Benediction Excel Energy bahize bagenzi babo bakinanaga mu cyiciro cy'abagore bagerera rimwe ku murongo wasorezwagaho isiganwa ku buryo bitari korohera umuntu udafite ibikoresho byabugenewe kumenya uwabaye uwa mbere.

Gf

Ingabire Diane (ibumoso) na Nzayisenga Valentine

Bikorimana Elysée ukinira Nyabihu Cycling Club yegukanye isiganwa mu cyiciro cy'ingimbi anganya ibihe na Hategekimana Bosco wa Les Amis Sportif nyuma y'uko bombi bakoze intera y'ibirometero 85 bari mu itsinda rinini ryarimo n'abakinnyi bakuru (Men Elite).

Gf

Bikorimana Elysée yishimira intsinzi

Mu cyiciro cy'abagabo, abasiganwa batandukanye byihuse aho ku muzenguruko wa kane abakinnyi bane', Kajyibwami Swaibu na Rugamba Janvier ba Les Amis Sportif, Nkurunziza Yves wa Benediction ndetse na Mugisha Moise wa Skol Fly bahise bitandujanya na bagenzi babo bazenguruka inshuro eshatu nari hamwe.

Bazenguruka inshuro za 8,9 na 10, Kajyibwami Swaibu wa yashakaga gusiga bagenzi be gusa Nkurunziza Yves na Habimana Jean Eric wa Skol Fly ntibamworohera bituma bakoresha imbaraga nyinshi cyane baza kwisanga mu itsinda rinini ryarimo Mugisha Samuel, Hakizimana Seth wa les Amis Sportif na Uwiduhaye Mike wa Nyabihu CC.

Gf

Skol Fly Cycling Club ihagaze neza

Isiganwa ryakinwe mu matsinda abiri manini kugeza ubwo Habimana Jean Eric wa Skol Fly, Rugamba Janvier wa Les Amis Sportif na Mugisha Samuel bitandukanyije n'itsinda ryari imbere bakoresha imbaraga nyinshi, kugeza Mugisha Samuel aryegukanye mu muvuduko wa nyuma (Sprint). iri tsinda ryasize abandi amasegonda 20".

Gf

Habimana Eric, Mugisha Samuel na Rugamba Janvier

Nyuma yo kwegukana iri siganwa, Mugisha Samuel yasobanuye ko yafashijwe n'uburambe afite mu mukino wo gusiganwa ku magare, byamufashije guhigika abo bahanganaga avuga ko abaruta mu myaka no mu mukino, ati 

"Byari bimeze neza ku ruhande rwanjye, nari mfite intego yo gutsinda kandi kuba  mbashije kubigeraho biranshimishije"

"Ni abana ndabaruta, ariko no mu mukino mbarusha ibitekerezo, nkigenda nabonye abo twari kumwe niyo mpamvu numvaga ko ngomba guntsinda keretse iyo ngira ikibazo cy'igare cyangwa nkagwa" 

Mugisha kandi yemeje ko ateganya guhindura ikipe bidatinze kuko yasoje amasezerano muri Dinension Data yakiniraga umwaka ushize ati

" Nasoje amasezerano muri Dimension Data, ubu ndi mu biganiro n'ikipe yo mu Bufaransa kandi nizeye ijana ku ijana ko nzayijyamo gusa sinahita nyitangaza aka kanya"

Hg

Mugisha Samuel yishimira intsinzi

Bikorimana Elysée ukinira Nyabihu Cycling team yahize abagize icyiciro cy'ingimbi akoresheje amasaha 2 iminota 6 (2h6'47") n'amasegonda 47 akoresha ibihe bimwe na Hategakimana Bisco wa Les Amis Sportif bakurikirwa na Baraka Pacis ukinira Cycling Club For All y' i Huye.

Ingabire Diane yegukanye iri siganwa mu cyiciro cy'abagore akoresheje isaha imwe n'iminota 48' n'amasegonda 49" (1h38'39"), akurikirwa na Nzayisenga Valentine bakoresheje ibihe bimwe ndetse na Ishimwe Diane waje ku mwanya wa gatatu bose bakina mu ikipe ya Benediction Excel Energy.

Abakinnyi 3 ba mbere muri buri cyiciro n'ibihe bakoresheje:

Abagabo:

1. Mugisha Samuel Dimension data 02h40’31”

2. Habimana Jean Eric Fly Cycling 02h40’31”

3. Rugamba Jamvier Les Amis sportifs 02h40’31”

Abatarengeje imyaka 23:

1. Mugisha Samuel Dimension data 02h40’31”

2. Habimana Jean Eric Fly Cycling 02h40’31”

3. Rugamba Jamvier Les Amis sportifs 02h40’31”

Ingimbi:

1. Bikorimana Elysee Benediction Club 02h06’47”

2. Hategekimana jean Bosco Les Amis Sporttifs 02h06’12”

3. Baraka Pacis Cycling Club for All 02h07’47”

Abagore:

1. Ingabire Diane Benediction club 01h49’48”

2. Nzayisenga Valentine Benediction Club 01h49’48”

3. Ishimwe Diane Benediction Club 01h50’23”

Nyuma y'isiganwa nyir'izina rya Criterium Byemayire Lambert, habaye isiganwa ryo gusiganwa n'ibihe ku ntera ya metero 100 ku byiciro bitanu', abakuru, ingimbi n’abagore bazaba basiganwe muri Rwanda Cycling Cup hiyongereho abanyamakuru kimwe n’abayobozi ba FERWACY.

Gf

Indabo zashyizwe ahashyinguwe nyakwigendera Lambert Byemayire

Gf

Umuryango wa Byemayire imbere y'ifoto ye

Nyakwigendera Byemayire Lambert wibukwaga muri iri siganwa yitiriwe (Criterium Byemayire Lambert) yitabye Imana mu Ugushyingo 2016 aho yari Visi Perezida wa FERWACY akaba n' umwe mu banyamuryango b'imena mu ikipe ya Cycling Club For All (CCA) ibarizwa mu karere ka Huye.

Iri siganwa ryo kwibuka nyakwigendera Lambert Byemayire rikinwe inshuro eshatu aho Mugisha Samuel waryegukanye uyu munsi, akurikiye Nsengimana Jean Bosco waryegukanye ribaho bwa mbere mu mwaka wa 2017 kimwe na Munyaneza Didier waryegukanye muri 2018, bombi bakinira ikipe ya Benediction Excel Energy.

Agace ka kane ka Rwanda Cycling Cup 2019 kaherukaga kubera i Rubavu tariki ya 6,Ukwakira 2019, gafite izina rya 'Kivu Race', kegukanwe na Munyaneza Dider na Izerimana Olive wa Benediction Excel Energy wakegukanye mu bagore ndetse na Muhoza Eric wakegukanye mu cyiciro cy'ingimbi.

Aya masiganwa ngarukakwezi ya 'Rwanda Cycling Cup' azenguruka imijyi n'uturere dutandukanye tw'igihugu, agakinwa buri mwaka guhera mu mwaka wa 2015 azakomereza mu mujyi wa Rubavu tariki 2, Ugushyingo 2019 hakinwa agace kiswe Rubavu Circuit.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Ngabo Mihigo Frank
Jun 2, 2019 1877 Views

By Ngabo Mihigo Frank
Jun 19, 2019 731 Views

By Justin Ndayiragije
Jun 24, 2019 919 Views