Cristiano yanditse amateka mashya na Juventus yandika andi mu mukino batsinzemo Valencia bigoranye

By Ngabo Frank Nov 28, 2018 07:48am 258 Views

Cristiano yanditse amateka mashya na Juventus yandika andi mu mukino batsinzemo Valencia bigoranye


Rutahizamu ukomoka mugihugu cya Portugal ukinira ikipe ya Juventus yo mugihugu cy’ubutaliyani witwa Cristiano Ronaldo, yafashije iyi kipe gutsinda igitego kimwe k’ubusa bw’ikipe ya Valencia ndetse ibasha no gukatisha itike yo gukomeza muri 1/8 cy’irushanwa rya UEFA Champions League.

Nubwo atariwe watsinze iki gitego cyatsinzwe na rutahizamu Mario Mandzukic uyu mukino wasize Cristiano Ronaldo abaye umukinnyi wa mbere mu mateka ya UEFA Champions League ubashije gutsinda imikino igera ku 100 mu mikino yose yakiniye amakipe yose yanyuzemo m’urugendo rwe nk’umukinnyi wa ruhago wabigize umwuga, amakipe arimo Sporting CP, Manchester United, Real Madrid ndetse na Juventus.

Mario Mandzukic ni we watsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino Kugeza ubu, Cristiano Ronaldo arifuza kwegukana igikombe cya gatandatu cya UEFA Champions League ari kumwe na Juventus nyuma yo kwegukana igikombe kimwe ari kumwe na Manchester United ndetse n’ibikombe bine by’iri rushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane w’iburayi yegukanye ari kumwe n’ikipe ya Real Madrid.

Cristiano Ronaldo asanzwe afite agahigo ko kuba ari we mukinnyi wa mbere wabashije gutsinda ibitego byinshi mu mwaka umwe w’imikino muri iri rushanwa rikomeye kurusha ayandi yose yo ku mugabane w' Uburayi, aho yabashije gutsinda ibitego bigera kuri 17 byose mu mwaka umwe.

Uretse Cristiano Ronaldo washyizeho agahigo ko kuba ariwe wambere ubashije gutsinda imikino igera ku 100 muri iri rushanwa kandi, ikipe ya Juventus nayo ibashije gushyiraho agahigo ko kuba aribwo bwambere ibashije gukomeza muri 1/8 cy’irangiza mu gihe cy'imyaka igera kuri 5 yikurikiranya aho kuva mu mwaka wa 2014 ibasha kurenga iyi mikino.

 


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 23, 2017 3262 Views

By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 2170 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 4355 Views