Cristiano Ronaldo arifuza ko Real Madrid igura uyu mukinnyi ukina muri shampiyona y’abongereza aho kugura Neymar:

By Kwizera Yamini Apr 26, 2018 11:59pm 1889 Views

Cristiano Ronaldo arifuza ko Real Madrid igura uyu mukinnyi ukina muri shampiyona y’abongereza aho kugura Neymar:


Rutahizamu w’ibihe byose mu ikipe ya Real Madrid witwa Cristiano Ronaldo arifuza ko iyi kipe igura rutahizamu wa Liverpool witwa Mohamed Salah aho kugura Neymar Jr ukinira ikipe ya Paris Saint-Germain.

Rutahizamu wa Paris Saint-Germain yo mugihugu cy’ubufaransa witwa Neymar Jr, amaze igihe kinini agarukwaho cyane mu itangazamakuru ahanini avugwaho kuba yaba ari hafi kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid yo mugihugu cya Espagne.

Gusa, nk’uko inkuru dukesha ikinyamakuru cyandikirwa k’ubutaka bwa Espagne kitwa Don Balon ibitangaza, ngo rutahizamu w’ibihe byose mu ikipe ya Real Madrid witwa Cristiano ronaldo, arifuza ko iyi kipe igura Mohamed Salah ukinira ikipe ya Liverpool aho kugura uyu mukinnyi ukomoka mugihugu cya Brazil.

Ronaldo arasanga Mohamed Salah ariwe mukinnyi bafatanya cyane m’ubusatirizi bw’ikipe ya Real Madrid kuko Neymar Jr aramutse ageze muri Real Madrid yatangira guhatana n’uyu mukinnyi ukomoka mugihugu cya Portugal m’urugamba rwo kuyobora ubusatirizi bwayo, ibintu byasubuza inyuma cyane umusaruro w’ikipe.

Perezida wa Real Madrid witwa Florentino Perez yiteguye gusubika gahunda yari afite yo kugura Neymar Jr agakurikirana Mohamed Salah ukomeje kwigaragaza cyane haba muri shampiyona y’abongereza ndetse no k’uruhando mpuzamahanga, akaba yifuzwamo miliyoni 200 z’amapawundi n’ikipe ya Liverpool akinira.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2675 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7459 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3565 Views