Chelsea yongerewe amahirwe yo gusinyisha rutahizamu ukomeye mugihugu cy’ubutaliyani, gusa birayisaba kurekura Alvaro Morata

By Kwizera Yamini Jun 1, 2018 01:45am 1160 Views

Chelsea yongerewe amahirwe yo gusinyisha rutahizamu ukomeye mugihugu cy’ubutaliyani, gusa birayisaba kurekura Alvaro Morata


Ikipe ya Chelsea yo mugihugu cy’ubwongereza yongerewe amahirwe yo gusinyisha umwe muri ba rutahizamu bakomeye cyane mugihugu cy’ubutaliyani, gusa iyi kipe igomba kumugurana rutahizamu wayo witwa Alvaro Morata.

Nk’uko inkuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Evening Standard ibitangaza, ngo ikipe ya Juventus yo mugihugu cy’ubutaliyani yiteguye kurekura rutahizamu wayo witwa Gonzalo Higuain akerekeza muri Chelsea, kugirango yegukane Alvaro Morata.

Iyi kipe iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona y’abataliyani izwi ku izina rya Serie A, imaze igihe kinini yifuza Alvaro Morata wigeze kuyikinira hagati y’umwaka wa 2014 kugeza muri 2016.

Kugirango Chelsea yemere kurekura uyu munya Espagne akerekeza muri Juventus, ikipe ya Juventus yiteguye kurekura rutahizamu wayo w’imyaka 30 y’amavuko witwa Gonzalo Higuain akerekeza muri Chelsea.

Muyandi makuru ya transfers avugwa mu ikipe ya Chelsea, ni uko iyi kipe yiteguye kugura umunyezamu wa AS Roma witwa Alisson Becker kugirango azasimbure Thibaut Courtois ushobora kuyisohokamo ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mumpeshyi akerekeza mu ikipe ya Real Madrid.

Nk’uko inkuru dukesha The Daily Mail ibitangaza, ngo Chelsea yiteguye kurekura akayabo ka £60m kugirango ibashe kwegukana uyu munyezamu ukomoka mugihugu cya Brazil, umunyezamu ukomeje kugaragaza ubuhanga budasanzwe m’ukurinda izamu.

 


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views