Chelsea yiteguye kurekura miliyoni 80 z’amapawundi ikongeraho umukinnyi wayo kuri Anthony Martial ukinira Manchester United:

By Kwizera Yamini May 7, 2018 03:19pm 1330 Views

Chelsea yiteguye kurekura miliyoni 80 z’amapawundi ikongeraho umukinnyi wayo kuri Anthony Martial ukinira Manchester United:


Ikipe ya Chelsea yo mugihugu cy’ubwongereza yiteguye kurekura akayabo ka miliyoni 80 z’amapawundi ikongeraho umukinnyi wayo witwa Willian kugirango ibashe kwegukana rutahizamu wa Manchester United witwa Anthony Martial.

Umutoza wa Manchester United yo mugihugu cy’ubwongereza witwa Jose Mourinho nawe akaba yiteguye kurekura Anythony Martial akerekeza mu ikipe ya Chelsea akamugurana Willian ukinira ikipe ya Chelsea.

Nk’uko Mirror dukesha iyi nkuru ibitangaza, ngo Anthony Martial w’imyaka 22 y’amavuko ukomeje kugorwa cyane no kubona umwanya uhagije wo kubanza mukibuga mu ikipe ya Manchester United ari hafi kwerekeza muri Chelsea.

nintchdbpict000403572100-e1525589021712.jpg?strip=all&w=680

Jose Mourinho, amaze igihe kinini yifuza umunya Brazil ukinira ikipe ya Chelsea witwa Willian, aho ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mumpeshyi y’umwaka ushize habuze gato ngo amwegukane.

Uyu mutoza ukomoka mugihugu cya Portugal yiteguye kurekura Anthony Martial ukomoka mugihugu cy’ubufaransa akerekeza muri Chelsea mugihe cyose iyi kipe izaba imuhaye Willian ikongeraho na miliyoni 80 z’amapawundi.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views