Chelsea yisanze m’urugamba rwo guhatana n’iyi kipe k’umutoza ugomba gusimbura Antonio Conte:

By Kwizera Yamini Feb 22, 2018 11:35pm 492 Views

Chelsea yisanze m’urugamba rwo guhatana n’iyi kipe k’umutoza ugomba gusimbura Antonio Conte:


Ikipe ya Chelsea yo mugihugu cy’ubwongereza, yisanze m’urugamba rwo guhatanira uyu mutoza ugomba gusimbura Antonio Conte uri hafi kwerekwa imiryango isohoka muri iyi kipe.

Chelsea, yisanze ihatanye n’ikipe ya Paris Saint Germain yo mugihugu cy’ubufaransa m’urugamba rwo guhatanira uwahoze ari umutoza wa FC Barcelona witwa Luis Enrique uhabwa amahirwe menshi yo kuzasimbura Antonio Conte usanzwe ayitoza.

nintchdbpict0003065199891.jpg?strip=all&w=960

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru, yitezweho kwirukana umutoza ukomoka mugihugu cy’ubutaliyani usanzwe ari umutoza mukuru wayo witwa Antonio Conte mumpera z’uyu mwaka w’imikino.v

Nyuma yo gufasha iyi kipe yo m’umujyi wa London kwegukana igikombe cya shampiyona y’abongereza y’umwaka w’imikino ushize, Antonio Conte yagowe cyane no kongera kugarura ikipe ya Chelsea mubihe byayo byiza.

Uyu mutaliyani, akaba agejeje ikipe ya Chelsea k’umwanya wa kane k’urutonde rw’agateganyo rw’iyi shampiyona iyobowe na Manchester City.

Antonio Conte, yagiye agaragara kenshi mu itangazamakuru yikoma abayobozi b’ikipe ya Chelsea aho yabashinjaga kutagira icyo bamufasha ahanini ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi.

Conte, yitezweho kwerekwa imiryango isohoka mu ikipe ya Chelsea nyuma yo kudahirwa n’uyu mwaka w’imikino nk’umutoza mukuru wayo.

Nyuma y’igenda rya Antonio Conte, ikipe ya Chelsea yitezweho guhita izana uwahoze ari umutoza wa FC Barcelona witwa Luis Enrique kugirango ayigarure kurwego rwo guhatanira ibikombe haba mugihugu cy’ubwongereza ndetse no k’umugabane w’iburayi muri rusange.

Gusa, nk’uko ikinyamakuru kitwa Sport cyandikirwa mugihugu cya Espagne kibitangaza, ngo iyi kipe yamaze kwisanga ihatanye na Paris Saint Germain m’urugamba rwo gusinyisha uyu mutoza ukomoka mugihugu cya Espagne.

Ikipe ya Paris Saint Germain nyuma yo kugura abakinnyi bakomeye aho ariyo kipe yo k’umugabane w’iburayi ndetse no kuri uyu mubumbe dutuyeho w’isi muri rusange ifite umukinnyi uhenze mumateka ya ruhago ariwe Neymar Jr ukomoka mugihugu cya Brazil, irifuza umutoza ukomeye waza akayifasha kwitwara neza k’umugabane w’iburayi.

Iyi kipe y’abanyamujyi b’I Paris, yamaze kubona ko Unai Emery usanzwe ari umutoza wayo ntakidasanzwe azayigezaho cyane cyane mu irushanwa rya UEFA Champions League rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo k’umugabane w’iburayi.

Akaba ariyo mpamvu iyi kipe yamaze gutera imboni z’amaso yayo k’uwahoze ari umutoza wa FC Barcelona witwa Luis Enrique kugirango aze gusimbura Unai Emery kukibuga cyitwa Parc des Princes.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2511 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7233 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3440 Views