Chelsea vs Manchester United: Bimwe mubyo tugomba kwitega kuri uyu mukino.

By Kwizera Yamini Nov 3, 2017 03:54pm 1613 Views

Chelsea vs Manchester United: Bimwe mubyo tugomba kwitega kuri uyu mukino.


Ikipe ya Chelsea muri iyi wikendi igomba kwakira Manchester United kukibuga cyayo cyitwa Stamford Bridge kucyumweru mumukino wa shampiyona y’abongereza.

Aya makipe yombi agomba gutsinda uyu mukino kugirango yongere icyizere cyo gufata ikipe ya Manchester City irusha Manchester United amanota atanu ikaba iri kumwanya wa kabiri ndetse ikaba irusha Chelsea amanota icyenda yose iri kumwanya wa kane k’urutonde rw’agateganyo.

Dore muri rusange ibyo tugomba kwitega kuri uyu mukino:

Mourunho watewe akanyabugabo:

Nyuma yo kwandagarizwa kuri iki kibuga aya makipe azaba akiniraho ubwo Chelsea yamutsindaga ibitego bigera kuri bine byose kubusa, uyu mutoza wiswe yuda n’abakunzi ba Chelsea araza gukina uyu mukino atewe akanyabugabo n’ibiri kuba k’umutoza Antonio Conte n’ikipe ya Chelsea muri rusange.

Uyu mutoza aramutse ahigitse ikipe ya Chelsea yaba ikomeje kotsa igitutu mucyeba wayo Manchester City murugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona. Igitegerejwe cyane ni uburyo uyu mutoza azashobora gutsindamo uyu mukino, niba azaparik bisi cyangwa azakina muburyo Manchester United isanzwe ikinamo. Uyu mutoza azaba afite abakinnyi babanye mu ikipe ya Chelsea barimo Nemanja Matic, Romelu Lukaku ndetse na Juan Mata bazamufasha kureba uburyo batsinda iyi kipe.

Amateka yisubiramo:

Ikipe ya Chelsea iri inyuma ya Manchester City ho amanota agera ku icyenda yose. Iyi kipe iri mubihe bibi, iramutse itsinzwe na Manchester United, amahirwe yo gutwaraigikombe cya shampiyona yaba agerwa kumashyi.

Iyi kipe yaba isubiye mubihe nk’ibyo yari irimo ubwo José Mourinho yari umutoza wayo watwaranye nayo igikombe cya shampiyona maze mumwaka ukurikiyeho ikisanga imaze gutsindwa imikino igera kuri icyenda muri cumi n’itandatu yari imaze gukina. Kugeza ubu Chelsea imaze gutsindwa imikino itatu mumikino icumi imaze gukina.

a

Intambara ya ba rutahizamu:

Mugihe Diego Costa wari waraguzwe na José Mourinho yari amaze gushwana na Antonio Conté byahise bigaragara ko ntahazaza afite muriiyi kipe y’ I London. Iyi kipe yahise yerekeza amaso yayo kuri Romelu Lukaku yareze, gusa uyu mukinnyi akaba yarahisemo kwerekeza muri Manchester United yifuzaga Alvaro Morata wahise nawe ugurwa na Chelsea FC.

Lukaku yatsinze ibitego birindwi mumikino irindwi ya shampiyona y’abongereza yakinnye mugihe Morata yatsinze bitandatu mumikino itandatu. Ubu aba bakinnyi bombi bamaze imikino itandatu yose batarareba mu izamu. Kuri uyu mukino yaba Lukaku ndetse na Morata bazaba bashishikajwe no gushaka aho izamu riherereye.

lu

Icyuho mubakina hagati mukibuga:

Ikipe ya Chelsea ikomeje kugira icyuho cya N’Golo Kante nyuma yo kuvunika imvune yatumye amara imikino itandatu yose atagaragara mukibuga. José Mourinho yaguze Nemanja Matic amukuye muri Chelsea itangazamakuru ndetse n’abakurikiranira hafi ibya ruhago yo mugihugu cy’ubwongereza bibaza uburyo Chelsea yakwemea kurekura uyu mukinnyi. Gusimbuza Matic, bisa nk’ibyagoranye muri iyi kipe y’I London n’ubwo yaguze Tiemoue Bakayoko.

Gusa nanone, ikipe ya Manchester United izakina uyu mukino idafite umukinnyi waguzwe amafaranga menshi muri iyi kipe kugeza ubu ariwe Pogba ndetse n’abandi bakina hagati mukibuga barimo Michael Carrick na Marouane Fellani.

b


1 Comments

Jackson Gahigi

November 03rd, 2017 - 7:29PM

Iyi match izaba ibishye kubera ama bus.

Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2935 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7808 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3800 Views