Chelsea na Anrsenal m’urugamba rwo guhatanira kugura uyu munyezamu:

By Kwizera Yamini Mar 25, 2018 01:46am 918 Views

Chelsea na Anrsenal m’urugamba rwo guhatanira kugura uyu munyezamu:


Amakipe abiri akomeye yo mugihugu cy’ubwongereza ariyo Chelsea FC na Arsenal FC yisanze m’urugamba rwo guhatanira kugura umunyezamu w’ikipe ya Athletico Madrid yo mugihugu cya Espagne witwa Jan Oblak.

Nyuma yo kwigaragaza cyane nk’umunyezamu ufite impano idasanzwe m’ukurinda izamu haba mumikino yakiniye ikipe ya Athletico mugihugu cya Espagne ndetse no k’uruhando mpuzamahanga mu irushanwa rya UEFA Champions League ndetse na UEFA Europa League, Jan Oblak agiye gutuma amakipe yo mugihugu cy’ubwongereza cyane cyane ikipe ya Chelsea ndetse na Arsenal ahatanira kumugura nk’uko the express dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Uyu munyezamu ukomoka mugihugu cya Slovenia, ayoboye urutonde rw’abanyezamu ikipe ya Arsenal yigfuza ko yaza gusimbura Peter Cech utari mubihe bye byiza kugeza ubu.

Arsene Wenger utoza ikipe ya Arsenal yamaze koherereza abashinzwe gukurikirana abakinnyi kugirango barebe ko Jan Oblak ari kurwego rwo gucyemura ikibazo cy’uburinzi bw’izamu ryayo buyobowe n’umunyezamu w’imyaka 35 y’amavuko ukomoka mugihugu cya Repubulika ya Chech witwa Peter Cech.

K’urundi ruhande ariko, ikipe ya Chelsea nayo yamaze kwinjira m’urugamba rwo gusinyisha uyu munyezamu wifuzwamo miliyoni 88 z’amapawundi n’ikipe ya Athletico Madrid akinira.

Chelsea yiteguye kugura uyu munyezamu ugomba gusimbura Thibaut Courtois mugihe cyose yaba amaze gusohoka muri iyi kipe yo mumujyi wa London.

Thibaut Courtois, arifuza gusohoka mu ikipe ya Chelsea ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mumpeshyi aho yifuza kwerekeza m’umujyi wa Madrid mu ikipe ya Real Madrid imwifuza cyane, akaba ariyo mpamvu Chelsea yifuza Oblak ufatwa nk’umwe mubanyezamu beza ku isi kugirango azasimbure uyu munyezamu ukomoka mugihugu cy’ububiligi.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views