Chelsea, Liverpool na Arsenal k’urutonde rw’amakipe ari guhatanira umukinnyi ukomoka mugihugu cya Brazil :

By Kwizera Yamini Nov 19, 2017 10:20am 1683 Views

Chelsea, Liverpool na Arsenal k’urutonde rw’amakipe ari guhatanira umukinnyi ukomoka mugihugu cya Brazil :


Amakipe atatu akomeye yo mugihugu cy’ubwongereza ariyo Chelsea FC, Liverpool FC ndetse na Arsenal FC akomeje guhatanira umukinnyi ukomoka mugihugu cya Brazil ukina asatira anyuze kumpande.

Nyuma yo kwigaragaza cyane muri shampiyona ya Ukraine, umukinnyi ukomoka mugihugu cya Brazil witwa Bernard ukinira ikipe ya Shaktar Donetsk akomeje kwifuzwa n’aya makipe y’ibihangange mugihugu cy’ubwongereza.

Nkuko inkuru dukesha UOL ikomeza ibitangaza, ngo uyu munya Brazil yiteguye kureka amasezerano afitanye n’iyi kipe yo mugihugu cya Ukraine akarangirana n’uyu mwaka w’imikino maze akerekeza muri shampiyona ikunzwe cyane ku isi ariyo English Premier League, shampiyona y’abongereza.

Gusa ikipe ya Shaktar Donetsk uyu mukinnyi akinira ntabwo yiteguye guhomba uyu mukinnyi ndetse ikaba yizeye ko izashobora kumwumvisha ko agomba gusinyana nayo andi masezerano muri mutarama umwaka utaha cyangwa igahita imugurisha.

 

Igiciro cya £11.5m niyo mafaranga iyi kipe yifuza ko ikipe imwifuza yamutangaho, amafaranga asa n’igitonyanga munyanja kumakipe yo mugihugu cy’ubwongereza.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views