Chelsea FC yiteguye kugura myugariro ufatwa nka John Terry wo mubihe biri imbere:

By Kwizera Yamini Apr 1, 2018 11:22pm 887 Views

Chelsea FC yiteguye kugura myugariro ufatwa nka John Terry wo mubihe biri imbere:


Ikipe ya Chelsea FC yo mugihugu cy’ubwongereza, yiteguye kugura myugariro ukomeje kugaragaza ubuhanga budasanzwe m’uguconga ruhago ndetse akaba afatwa nka John Terry wo mubihe biri imbere.

Nyuma y’uko ikipe ya Chelsea ikomeje kugorwa cyane no gusubira mubihe byayo byiza aho ubwugarizi bwayo bwagiye buyitenguha cyane, iyi kipe yiteguye kwerekeza mu ikipe ya Newcastle yo mugihugu cy’ubwongereza gushakisha myugariro wayo witwa Jamaal Lascelles.

Ikipe ya Chelsea ikomeje gushaka umukinnyi ushobora gusimbura uwahoze ari kapiteni wayo witwa John Terry aho basanga Jamaal Lascelles ashobora gukora aka kazi neza cyane nyuma y’aho Garry Cahill akomeje kugorwa no kuzamura urwego rwe rw’imikinire.

Jamaal Lascelles akomeje kugaragaza ko afite ubuhanga budasanzwe m’ukugarira izamu bikongeraho no kuba azi kuyobora bagenzi be bafatanya kugarira izamu rya Newcastle, ubuhanga bwari bumenyerewe kuri bamyugariro bakomeye mumateka ya ruhago nka John Terry.

Nk’uko Mirror dukesha iyi nkuru ikomeza ibitangaza, ngo ikipe ya Chelsea yiteguye gutanga miliyoni 30 z’amapawundi kuri Jamaal Lascelles w’imyaka 24 y’amavuko akaba na kapiteni w’ikipe ya Newcastle yo mucyiciro cyambere mugihugu cy’ubwongereza.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views