Chelsea FC yiteguye gutanga £88.6m kuri rutahizamu ukomoka mugihugu cya Argentine

By Kwizera Yamini Nov 11, 2017 09:57am 2186 Views

Chelsea FC yiteguye gutanga £88.6m kuri rutahizamu ukomoka mugihugu cya Argentine


Ikipe ya Chelsea yo mugihugu cy’ubwongereza, nyuma yo kubona ko nta rutahizamu ifite wafatanya na Alvaro Morata kuyishakira ibitego, yamaze kwerekeza amaso yayo kuri rutahizamu ukomoka mugihugu cya Argentine.

Chelsea, yiteguye gutanga akayabo ka £88.6m kuri rutahizamu ukinira ikipe ya Inter Milan yo mugihugu cy’ubutaliyani witwa Mauro Icardi kugirango ikomeze gushaka uburyo yakwisubiza igikombe cya shampiyona y’icyiciro cyambere mubwongereza izwi nka English Premier League.

eett

Mauro Icardi akomeje kwigaragaza cyane mugihugu cy’ubutaliyani akaba ariyo mpamvu igiciro cye gikomeza kwiyongera umunsi kuwundi. Uyu mukinnyi aheruka gutsinda ibitego bitatu mumukino wari wahuje Inter Milan na mucyeba wayo AC Milan.

Uyu munya Argentine w’imyaka 24 gusa y’amavuko, amaze gutsinda ibitego 11 mumikino 12 ya shampiyona y’abataliyani izwi nka Serie A cyangwa  Carcio, bivuze ko nibura muminota 97 aba amaze gutsinda impuzandengo y’igitego kimwe.

teryry

 

Mauro Icardi aramutse aje mu ikipe ya Chelsea yafatanya na Alvaro Morata uzwiho gukubagana cyane imbere y’izamu, ibintu byatuma icyizere cyo kwisubiza igikombe cya shampiyona kuri iyi kipe yambara ubururu n’umweru cyiyongera cyane.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views