Chelse FC irifuza uyu munyezamu kugirango azabe umusimbura wa Thibaut Courtois mugihe cyose azaba ayisohotsemo:

By Kwizera Yamini Mar 21, 2018 12:53pm 751 Views

Chelse FC irifuza uyu munyezamu kugirango azabe umusimbura wa Thibaut Courtois mugihe cyose azaba ayisohotsemo:


Ikipe ya Chelsea FC yo mugihugu cy’ubwongereza, irifuza umunyezamu ugomba gusimbura Thibaut Courtois mugihe cyose yaba ayisohotsemo.

Thibaut Courtois, akomeje kwifuzwa n’amakipe akomeye yo k’umugabane w’iburayi arangajwe imbere n’ikipe ya Rel Madrid yo mugihugu cya Espagne ndetse na Paris Saint Germain yo mugihugu cy’ubufaransa.

Uyu munyezamu ukomoka mugihugu cy’ububirigi, nawe akomeje kwanga kugirana ibiganiro n’ikipe ya Chelsea byo kureba uburyo yakongera amasezerano, aho yatangaje ko azaganira nayo mumpera z’uyu mwaka w’imikino.

Nyuma yo kubona ko uyu mubirigi yifuza gusohoka muri Chelsea, iyi kipe yatangiye gushaka umunyezamu ugomba guhita amusimbura. Ubu inkuru igezweho, ni uko iyi kipe yifuza umunyezamu ukinira ikipe ya RB Leipzig yo mugihugu cy’ubudage witwa Peter Gulacsi.

Peter Gulacsi ni umunyezamu ukomoka mugihugu cya Hongiriya akaba akomeje kwigaragaza nk’umwe mubanyezamu beza muri shampiyona y’abadage izwi nka German Bundesliga, ndetse akaba akomeje kwifuzwa n’amakipe akomeye yo k’umugabane w’iburayi.

Nk’uko inkuru dukesha ESPN ibitangaza, ngo ikipe ya Athletico Madrid yiteguye guhatana na Chelsea m’urugamba rwo gushakisha uyu munyezamu ukomeje gufasha RB Leipzig kwitwara neza haba muri shampiyona y’abadage ndetse no k’umugabane w’iburayi mu irushanwa rya UEFA Europa League.

Athletico Madrid iri kugitutu cyinshi cy’uko umunyezamu wayo witwa Jan Oblak ashobora kuyisohokamo nyuma y’aho ikipe ya Arsenal yo mugihugu cyo mubwongereza ikomeje kumwifuza ndetse ikaba yiteguye kumutangaho £88m iyi kipe yo mumujyi wa Madrid imwifuzamo.

Iyi akaba ariyo mpamvu iyi kipe yifuza Peter Gulacsi kugirngo azasimbure Jan Oblak mugihe cyose yaba ayisohotsemo.

Peter Gulacsi w’imyaka 27 gusa y’amavuko, afite amasezerano azamugeza mumwaka wa 2022 akinira ikipe ya Leipzig gusa akaba ahagaze kugiciro cya £25m ndetse ikipe ya Chelsea ikaba yiteguye kumugura mugihe cyose yaba itakaje umunyezamu wayo witwa Thibaut Courtois.

 


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views