Dore uburyo amakipe azahura muri kimwe cya kane cya Carabao Cup.

By Kwizera Yamini Oct 26, 2017 06:19pm 1417 Views

Dore uburyo amakipe azahura muri kimwe cya kane cya Carabao Cup.


Kugicamunsi cyo kuri uyu wa kane nibwo hamaze kuba tombola hagati y’amakipe yabashije kubona itike yo kuzakina imikino ya kimwe cya kane cy’igikombe cy’igihugu cy’ubwongereza cyitwa English Football League ariko muri uyu mwaka kikaba kizwi ku izina rya Carabao Cup.

Manchester United isanganwe iki gikombe izakomeza urugendo rwayo ijya gusura ikipe ya Bristol City. Iyi kipe iheruka gutsinda Swansea City ibitego bibiri kubusa, mugihe iyi kipe bigomba guhura yabonye itike yo gukomeza muri kimwe cya kane itsinze Crystal Palace ibitego bine kuri kimwe.

Ikipe ya Chelsea yo izakomereza urugendo rwayo ku ikipe ya AFC Bournemouth. Iyi kipe ya Chelsea iheruka gutsinda Everton ibitego bibiri kuri kimwe mugihe AFC Bournemouth yabonye itike ihigitse ikipe ya Middlesbrough kubitego bitatu kuri kimwe.

Kurundi ruhande, mukeba wa Chelsea bisangiye umujyi uwe wa London ariwe Arsenal, agomba kuzisobanura na West Ham nawe wo mumujyi wa London. Ni mumukino utazoroha kumpande zombie kuko aya makipe asanzwe azwiho kuba ari amakeba y’ibihe byose dore ko buri kipe iba yifuza kuyobora uyu mujyi.

Arsenal yabonye itike yo gukina kimwe cyakane itsinze ikipe ya Norwich city mumukino wasabye iminota 30 y’inyongera kugirango umukinnyi ukiri muto w’iyi kipe witwa Eddie Nketiah ayitsindire ibitego bibiri harimo icyo yishyuraga Norwich City ndetse n’icy’intsinzi cyabonetse muminota y’inyongera. West Ham United nayo ikaba yarabashije guhigika ikipe ya Tottenham Hotspurs kugirango ibashe kubona iyi tike.

Ikipe ya Leicester City nayo igomba guhura na Manchester City itozwa na Pep Guardiola. Dore muri rusange uko amakipe agomba guhura:

Chelsea vs. Bournemouth

Arsenal vs. West Ham

Leicester City vs. Manchester City

Bristol City vs. Manchester United


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views