CYCLING: Umunyarwanda umwe gusa ni we wasoje isiganwa rya Tour de Vendée 2019

By Ngabo Mihigo Frank Oct 7, 2019 01:05pm 304 Views

CYCLING: Umunyarwanda umwe gusa ni we wasoje isiganwa rya Tour de Vendée 2019


Kuri iki cyumweru tariki 6,Ukwakira 2019, Ikipe y' u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare yitabiriye isiganwa ngarukwamwaka rikinwa mu munsi umwe ryitwa 'Tour de Vendée' ryaberaga mu mujyi wa Vendée mu burengerazuba bw'igihugu cy' u Bufaransa.

Abasiganwa bakoze urugendo ku ntera y' ibirometero 199.5 bava mu gace kitwa 'Challans' bajya ahitwa 'La Roche sur Yon' aho isiganwa ryegukanwe na Marc Sarreau umufaransa ukinira ikipe ya Groupama FDJ isanzwe yitabira amasiganwa ya mber ku rwego rw'isi (World Tour).

Uwizeye Jean Claude usanzwe akinira ikipe ya Sables Vendée yo mu Bufaransa, ni we wenyine wabashije gusoza isiganwa mu ikipe y' u Rwanda yari igizwe na Nzafashwanayo Jean Claude, Mugisha Moise, Manizabayo Eric, Munyaneza Didier, Uwizeye Jean Claude ndetse na Mugisha Samuel.

Uwizeye Jean Claude wakiniraga mu gace asanzwe abamo yasoje isiganwa ku mwanya wa 65 aho yasizwe na Marc Sarreau wabaye uwa mbere, iminota 6' n'amasegonda 3" bidatandukanye cyane na Areruya Joseph warisoje wenyine mu banyarwanda barikinnye mu mwaka ushize wa 2018, ubwo u Rwanda rwarikinaga bwa mbere.

No Picture Available

Team Rwanda yari yatangiranye imbaraga

No Picture Available

Uwizeye Jean Claude wambaye Team Rwanda mu gituza

No Picture Available

Mugisha Moise imbere ya Nzafashwanayo JC

No Picture Available

Manizabayo Eric 'Karadiyo'


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Ngabo Mihigo Frank
Jun 2, 2019 1768 Views

By Ngabo Mihigo Frank
Jun 19, 2019 653 Views

By Justin Ndayiragije
Jun 24, 2019 810 Views