CYCLING: Ikipe y' u Rwanda irakina Tour de Vendée 2019 yitabiriye ku nshuro ya kabiri

By Ngabo Mihigo Frank Oct 6, 2019 11:56am 361 Views

CYCLING: Ikipe y' u Rwanda irakina Tour de Vendée 2019 yitabiriye ku nshuro ya kabiri


Ikipe y' u Rwanda igizwe na Nzafashwanayo Jean Claude, Mugisha Moise, Manizabayo Eric, Munyaneza Didier, Uwizeye Jean Claude ndetse na Mugisha Samuel iritabira ku nshuro ya kabiri, isiganwa ry'umunsi umwe rya 'Tour de Vendée' ribera mu mujyi wa Vendée mu gihugu cy' u Bufaransa.

Abasiganwa barakora urugendo ku ntera y' ibirometero 199.5 bava mu gace kitwa 'Challans' bajya ahitwa 'La Roche sur Yon' aho biteganijwe ko abasiganwa bahaguruka i saa 12:15' ku isaha y' i Kigali bagasoza saa 17:00' mbere yo gutanga imidari kubaza kwitwara neza.

Munyaneza Didier aheruka kwegukana 'Kivu Race' muri Rwanda Cycling Cup 2019

Mu myaka icumi ishize iri rushanwa riri ku rwego rwa 1.1 ryagaragayemo abakinnyi beza bamamaye nyuma yo kuryegukana, nka Christophe Laporte waritwaye 2015 na 2017 na Nacer Bouhanni aho ari bamwe mu bakinnyi bakomeye ba 'Team Cofidis'.

G

Mugisha Samuel (inyuma) yegukanye Tour du Rwanda 2018

Ubwo ikipe y' u Rwanda yitabiraga bwa mbere iri siganwa muri 2018, ryegukanwe n' Umudage Denz Nico ukinira 'AG2R la Mondiale' ikipe yo mu cyiciro kibanza cy'amakipe yo gusiganwa ku magare (World Tour) isanzwe yitabira ya Giro d' italia, Vuelta Espana na Tour de France.

Gf

Manizabayo Eric (hagati) ni umwe mu bakinnyi beza mu Rwanda

Gf

Mugisha Moise asanzwe akinira Skol Fly Cycling Club


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Ngabo Mihigo Frank
Jun 2, 2019 1768 Views

By Ngabo Mihigo Frank
Jun 19, 2019 653 Views

By Justin Ndayiragije
Jun 24, 2019 810 Views