CAN 2021: Amavubi y' u Rwanda yasitaye ku ntambwe ya mbere atsindirwa i Maputo

By Ngabo Mihigo Frank Nov 14, 2019 09:21pm 489 Views

CAN 2021: Amavubi y' u Rwanda yasitaye ku ntambwe ya mbere atsindirwa i Maputo


Ikipe y’igihugu y' u Rwanda Amavubi  yatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 mu mukino waberaga kuri stade ya Zimpeto mu mujyi wa Maputo hakinwa umukino w'umunsi wa mbere w’itsinda F bahatanira itike y’igikombe cy' Afurika cy’ibihugu kizabera muri Cameroun mu 2021.

Umukino watangiye ikipe ya Mozambique  irusha cyane Amavubi y' u Rwanda, biviramo Amavubi guterwa penaliti yinjijwe na rutahizamu Mexer ku munota wa 29′ w'umukino, nyuma y'aho myugariro w' u Rwanda Rwatubyaye Abdoul yari akoze  ku mupira n'intoki.

Nyuma y’umunota umwe gusa Mozambique yabonye ubundi buryo ihita ibubyaza umusaruro, aho rutahizamu Telihno yinjizaga igitego cya kabiri ku burangare bwa ba myugariro b'amavubi, mbere y'uko iminota 45' y'igice cya mbere irangira ari ibitego bibiri ku busa.

Mu minota ibanza y'igice cya kabiri, Amavubi yagerageje kwishyura ibitego bibiri, Muhire Kevin asimburwa na Niyonzima Sefu ndetse na Sibomana Patrick asimbura Hakizimana Muhadjili ariko ntibyagira icyo bitanga.

Ku munota wa 88', amatara ya Stade Zimpeto yazimye, abakinnyi basigara mu mwijima, abafana bacana amatoroshi, hategerezwa ko iminota 45 ishira ngo Mozambique ihanirwe kubura umuriro, ariko ntibyatinda umukino urakomeza unarangira Mozambique itsinze ibitego bibiri ku busa bw' Amavubi.

Nyuma y'imikino y'umunsi wa mbere mu matsinda, Mozambique niyo iyoboye itsinda "F" u Rwanda rurimo aho ifite amanota atatu igakurikirwa na Cameroun ndetse na Cape verde zinganya inota rimwe, hagaheruka u Rwanda rutarabona inota.

Ababanje mu kibuga ba Mozambique: Julio Pedro Frenque (GK), Sidique, Ismail Mussagi, Edson Andre Sitoe, Zainadine Junior, Manuel Kambala, Reinildo Mandava, Genny Cipriano Catamo, Stelio Ernesto Telinho , Witness Quembo, Canhembe Neymar, Elias Pelembe na Clesio David Bauque.

Ababanje mu kibuga ku ruhande rw' u Rwanda : Kimenyi Yves (GK), Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rwatubyaye Abdul, Nirisarike Salomon, Bizimana Djihad, Muhire Kevin, Haruna Niyonzima (C), Jacques Tuyisenge , Meddie Kagere na Hakizimana Muhadjili.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 4075 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 8069 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3304 Views