Breaking News: Seninga Innocent yagizwe umutoza mukuru wa Etincelles FC anasinya amasezerano mashya

By Ngabo Frank Jun 10, 2019 12:57pm 510 Views

Breaking News: Seninga Innocent yagizwe umutoza mukuru wa Etincelles FC anasinya amasezerano mashya


Mu masaha y'igicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 10, Kamena, 2019 nibwo umutoza Seninga Innocent waherukaga gutoza ikipe ya Bugsera mu mezi ane ashize, yagizwe umutoza mushya w'ikipe ya Etincelles FC.

Seninga Innocent wagaragaye areba umukino w'igikombe cy'amahoro ikipe ya Etincelles FC yanganyijemo na Marines FC kuwa gatandatu tariki 9,Kamena 2019, icyo gihe yavuze ko ari mu biganiro by'akazi n'ikipe ya Etincelles FC.

Mu cyumweru gishize, ikipe ya Etincelles FC yahagaritse ku mirimo uwari umutoza wa yo mukuru, Nduhirabandi AbdoulKalim, aho kimwe mu byatumye ahagarikwa ari ukugumura abakinnyi ku buyobozi nk'uko amakuru agera ku kinyamakuru IMIKINO abyemeza.

Seninga Innocent wigeze gutoza  gutoza iyi kipe y' i Bugoyi mu mwaka wa 2016 akanayigeza mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup, yasinyiye kongera kuyitoza mu gihe kingana n'imyaka ibiri iri imbere.

Seninga Innocent wagiriye ibihe byiza muri Etincelles FC, yahawe Miriyoni eshatu z'amafaranga y' u Rwanda (3.000.000) y'amasezerano y'imyaka ibiri ndetse akazajya ahembwa ibihumbi maganinane (800.000) buri kwezi.

 Biteaganijwe ko Seninga Innocent ahita atangira akazi nk'umutoza mukuru,  akazatoza umukino wa mbere tariki 13, Kamena 2019, aho ikipe ya Hope FC izakira Etincelles FC kuri Stade Mukebera (Rutsiro) mu mikino y'igikombe cy'amahoro.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 2936 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 6134 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 2256 Views