Bizimana Yannick yahembwe nk'umukinnyi mwiza w' Ugushyingo 2019 muri Rayon Sports

By Ngabo Mihigo Frank Dec 12, 2019 07:37am 693 Views

Bizimana Yannick yahembwe nk'umukinnyi mwiza w' Ugushyingo 2019 muri Rayon Sports


Rutahizamu w'imyaka 20 Bizimana Yannick yahembwe nk'umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ba Rayon Sports mu kwezi kw' Ugushyingo 2019 nyuma yo kwigaragaza byihuse muri iyi kipe akanabasha gutsinda AS Muhanga yavuyemo.

Bizimana watsinze ibitego bibiri mu kwezi k' Ugushyingo yahembwe ahigitse Iranzi Jean Claude na Rugwiro Herve bahuriye mu matora y'abafana abera ku rubuga rwa Murandasi rw'itsibda ry'abafana rya March Generation rifatanya n'uruganda rwa Skol mu gutanga iki gihembo buri kwezi.

Rutahizamu w'imbaraga unyura ku mpande Bizimana Yannick, yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi y'uyu mwaka avuye muri AS Muhanga ndetse anyuranya n'abibwiraga ko azatinda kwibona mu kibuga cy'iyi kipe aho yahise yigaragaza neza bikamuha umwanya wo gukina.

Bizimana Yannick Yavuze ko iki gihembo kizamwongerera imbaraga ati"

"Biranshimishije cyane bimpaye imbaraga zo gukomeza gukora cyane kugira ngo n'ubutaha nzagaruke hano imbere, sinabonaga ko bishoboka ariko kubera Imana n'intego yanjye yo gukomeza gutsinda byashobotse"

Kuva uyu mwaka w'imikino watangira, ni ku nshuro ya kabiri hatanzwe iki gihembo cyitwa "MG Skol Best Player Award" aho bwa mbere hatangwa icy'ukwezi k' Ukwakira cyahawe Nizeyimana Mirafa wavuye muri APR FC yirukanwe agahita yitwara neza muri Rayon Sports.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 4475 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 8759 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3662 Views