Bitunguranye, Chelsea FC irifuza rutahizamu wa Arsenal

By Kwizera Yamini Jan 26, 2018 05:28am 1752 Views

Bitunguranye, Chelsea FC irifuza rutahizamu wa Arsenal


Ikipe ya Chelsea FC yo mugihugu cy’ubwongereza ikomeje kugarukwaho cyane mu itangazamakuru ahanini yifuza kugura rutahizamu waza gufasha abasore ba Antonio Conte kureba uburyo bakwitwara neza cyane ko bakomeje kugorwa cyane no kubona umusaruro mukibuga.

Amakuru atugeraho muri aka kanya ni uko iyi kipe yamaze gutera ijisho kuri rutahizamu ukomoka mugihugu cy’ubufaransa ukinira ikipe ya Arsenal FC witwa Olivier Giroud.

Olivier Giroud byari biteganijwe ko Olivier Giroud agomba kwerekeza mu ikipe ya Borussia Dortmund atijwe, gusa bishobora kudashoboka ahanini kubera ko uyu mukinnyi yifuzwa cyane n’ikipe ya Chelsea FC yo mumujyi wa London mugihugu cy’ubwongereza.

Mugihe Arsenal uyu mukinnyi akinira yaba iguze rutahizamu wa Borussia Dortmund, uyu mugabo yahita agorwa cyane no kongera kubona umwanya wo kubanza mukibuga. Uyu mufaransa bikaba byahita bimworohera gusohoka muri iyi kipe y’abarashi akerekeza muri mucyeba wayo Chelsea.

 Uretse Giroud kandi, ikipe ya Chelsea igeze kure mubiganiro biri hagati yayo ndetse na AS Roma kuri rutahizamu wayo witwa Edin Dzeko.

Iyi kipe kandi muminsi ishize yashatse gusinyisha Andy Carroll ukinira ikipe ya West Ham United, Peter Crouch ukinira Stoke City ndetse na Ashley Barnes mbere y’uko itangira kwifuza Edin Dzeko wahoze akinira Manchester City.

 

Muminsi yashize nibwo Antonio Conte yatangaje ko yifuza uwahoze ari rutahizamu wa Arsenal wamaze kwerekeza mu ikipe ya Manchester United witwa Alexis Sanchez gusa ikipe ya Chelsea ikaba itari gushobora gutanga umushahara uyu mugabo ukomoka mugihugu cya Chile yifuzaga. 


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views