Hasan Salihamidzic yagize icyo atangaza muri Leroy Sane wa Manchester City wifuzwa na Bayern Munchen

By Mugisha Aimé-Thierry Jan 9, 2020 05:15pm 536 Views

Hasan Salihamidzic yagize icyo atangaza muri Leroy Sane wa Manchester City wifuzwa na Bayern Munchen


Umutoza wa Bayern  Munchen, Dieter Hans-Flick yatangaje ko Bayern Munchen yiteguye gusinyisha abakinnyi muri uku kwezi kwa mbere ariko Hasan Salihamidzic uzwi nka Brazzo yemeje ko badafite gahunda yo gusinyisha Leroy Sane muri uku kwezi.

Brazzo ushinzwe imikino muri Bayern Munchen yemeje ko Bayern Munchen itazasinyisha Leroy Sane muri Mutarama nubwo bashaka gusinyisha abakinnyi bakomeye muri uku kwezi ubwo yaganiraga n'itangazamakuru muri Doha, Qatar.

Bayern Munchen yifuzaga Leroy Sanewa Manchester City mu buryo bukomeye kuva yatakaza Franck Ribery na Arjen Robben bagiye mu mpeshyi ya 2019. 

Kugeza ubu Leroy Sane afite ikibazo cy'imvune yagize muri Kanama 2019 mu mukino wa Manchester City na Liverpool gusa bitrganyijwe ko azava mu kibazo cy'imvune mu mpera za Mutarama.

Bayern Munchen imaze gusinyisha umukinnyi umwe, Alexander Nubel wavuye muri Schalke 04 ariko akazayerekeza mo muri Kamena ubwo amasezerano afitanye na Schalke azaba aganye ku musozo.

Brazzo yemeje ko gusinyisha Alexander Nubel nta kibazo bizateza kuko yabanje kwemera ko Manuel Neuer ariwe uzaba ari umuzamu wa mbere, mbere yuko ashyira umukono ku amasezerano. Yasinye imyaka itanu.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 1, 2017 1021 Views

By Kwizera Yamini
Nov 4, 2017 1204 Views

By Kwizera Yamini
Feb 17, 2018 999 Views