Basketball: Umukino wa 'All Star Game' wahinduriwe amatariki

By Ngabo Mihigo Frank Oct 4, 2019 11:12am 250 Views

Basketball: Umukino wa 'All Star Game' wahinduriwe amatariki


Umukino uhuza abakinnyi bakomeye kurusha abandi bakina muri shampiyona y' u Rwanda wimuriwe amatariki uvanwa mu Ukwakira ushyirwa mu kwezi kw' Ugushyingo kubera ko ikipe ya Patriots yegukange igikombe cya shampiyona itazaboneka ku itariki yari yavuzwe mbere.

Fg

Hatangazwa iby'uyu mukino havuzwe ko wagombwaga gukinwa tariki 18,Ukwakira 2019 ariko ntibyakunze kubera ko kuva tariki 15 kugeza tariki 20, Ukwakira 2019 ikipe ya Patriots BBC izaba ihagarariye u Rwanda mu mikino y'amakipe yabaye aya mbere iwayo aho izaba iri Dar-es-Salaam muri Tanzania.

Hg

Kuba Patriots BBC izasohokera u Rwanda ifite benshi mu bagomba kizakina 'All star Game' byatumye uyu mukino wimurirwa kuwa gatanu tariki 1, Ugushyingo 2019 ukazabera ku kibuga kizamenyekan mu minsi ya nyuma y'uku kwezi haba muri petit stade i Remera cyangwa muri Kigali Arena.

Hg

Makiadi wa Patriots ni umwe ku bakomeye

Uyu mukino wa All Star game uzahuza ibihangange bizatorwa n'abatoza ba Basketball, Abakinnyi, Abafana ba hafi ndetse n'abanyamakuru b'imikino bakurikiranira hafi uyu mukino, aho hazakinwa umukino usanzwe w'amakipe abiri yatowe hakaba abaziyerekana mu gutsinda amanota atatu, gukora 'Slums Dunk' n'ibindi,..

Eso

Espoir BBC imwe mu makipe akomeye


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 3695 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 7592 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3012 Views