Bugesera FC iyoboye urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona nyuma y'umunsi wa mbere

By Ngabo Mihigo Frank Oct 6, 2019 05:50pm 221 Views

Bugesera FC iyoboye urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona nyuma y'umunsi wa mbere


Kuri iki cyumweru tariki 6,Ukwakira 2019 hashyizwe akadomo ku mikino y'umunsi wa mbere wa shampiyona y' u Rwanda y'umwaka wa 2019-2020 mu mupira w'amaguru, nyuma y'imikino itatu yari iteganijwe kuri iki gicamunsi, aho iyi mikino yose ifungura shampiyona yabonetsemo ibitego 18.

Umukino wo kuwa gatanu tariki 4.10.2019:

Ikipe ya APR FC yakiriye AS Kigali mu mukino wabanjirije indi yose warangiye amakioe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe, aho rutahizamu Usengimana Danny yatsindiye APR FC igitego cyishyurwa mu minota ya nyuma na Rusheshangoga Michael uherutse kwirukanwa muri APR FC.

Imikino yo Kuwa gatandatu tariki 5.10.2019:

Rayon Sports yaguye miswi na Gasogi United mu mukino wabereye kuri stade Amahoro i Remera nyuma y'uko Rayon Sports yirangayeho ntiyabasha kwinjiza Penaliti yatewe na Michael Sarpong, bituma amakipe yombi asoza umukino anganya ubusa ku busa.

G

Rayon Sports vs Gasogi United

Etincelles FC yatsindiye Kiyovu Sports kuri stade Umuganda ibitego bibiri kuri kimwe byombi byinjijwe na rutahizamu Mutebi Rachid mu gihe igitego cy'impozamarira ku ruhande rwa Kiyovu Sports cyinjijwe na rutahizamu Tuyishime Benjamin wahoze muri Marines FC.

G

Etincelles FC vs Kiyovu Sports

Ikipe ya Mukura VS&L yananiwe gutsinda Espoir FC mu mukino wabereye kuri stade mpuzamahanga ya Huye aho amakipe yombi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe, aho Mukura yatsindiwe na Ndizeye Innocent mu gihe Espoir FC yatsindiwe na Renzaho Hussein bakunda kwita 'Yongo'.

Ku rundi ruhande ikipe ya Bugesera FC yahaye karibu ikipe ya Heroes FC bazafatanya kwakirira ku kibuga cya Nyamata aho mu mukino wabahuje Bugesera FC yatsinze Heroes FC ibitego bibiri ku busa byinjijwe na rutahizamu Mashingirwa Kibego Jimmy waguzwe mu mpeshyi y'uyu mwaka.

Imikino yo ku cyumweru tariki 6.10.2019:

Police FC yakiriye Sunrise FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo iyitsinda ibitego 3-2 byinjijwe na Iyabivuze Osee ku munota wa (29'), Ndayishimiye Dominique (74') na Nshuti Savio (83') mu gihe Sunrise yatsindiwe na Mwangi Puis (59') ndetse na Babuwa Samson (87').

Undi mukino wabaye kuri iki cyumweru wahurije Marines FC na Gicumbi FC kuri stade Umuganda y'akarere ka Rubavu aho warangiye Marines FC itsinze ibitego bibiri ku busa bwa Gicumbi FC byinjijwe na Mugenzi Bienvenu ku munota wa (81') ndetse na Mwizerwa Amini winjije penaliti ku munota wa 90'.

Ku rundi ruhande ikipe ya AS Muhanga yari yakiriye Musanze FC kuri stade y' akarere ka Muhanga mu mukino warangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe aho AS Muhanga yatsindiwe na Harerimana Jean Claude 'Kamoso' ku munota wa 44' cyishyurwa na Harerimana Obed ku munota wa 77'.

Bugesera FC na Marines FC binjije ibitego bibiri buri kipe bakanabasha kurinda amazamu yabo kwinjizwa ibitego, bayoboye urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona mu gihe rutahizamu Mbaraga Jimmy wa Bugesera ayoboye ba rutahizamu nyuma yo gutsinda Heroes FC ibitego bibiri.

Uko imikino y'umunsi wa mbere yose yagenze: 

APR FC 1-1 AS Kigali

Gasogi FC 0-0 Rayon Sports

Bugesera FC 2-0 Heroes FC

Etincelles FC 2-1 Kiyovu Sports

Mukura VS&L 1-1 Espoir FC

Police FC 3-2 Sunrise FC

Marines FC 2-0 Gicumbi FC

AS Muhanga 1-1 Musanze FC

 

Tag: #rpl2020day1


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 3698 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 7594 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3012 Views