Arsene Wenger yatangaje impungenge afitiye Mesut Ozil:

By Kwizera Yamini Feb 22, 2018 09:10am 737 Views

Arsene Wenger yatangaje impungenge afitiye Mesut Ozil:


Umutoza wa Arsenal aratangaza ko afitiye impungenge ubuzima bw’umukinnyi ukina hagati mukibuga muri iyi kipe witwa Mesut Ozil.

Uyu mukinnyi ukomoka mugihugu cy’ubudage ntabwo aza kugaragara k’umukino wo kwishyura ikipe ya Arsenal iza guhuramo na Ostersunds mu irushanwa rya UEFA Europa League kubera ikibazo cy’uburwayi.

Mesut Ozil akomeje kurangwa cyane n’ikibazo cy’uburwayi nyuma y’uko uyu mukinnyi ukomoka mugihugu cy’ubudage, yaranzwe n’iki kibazo ubugira kane mumezi 14 gusa.

Ozil, ashobora kugaruka mukibuga ubwo ikipe ya Arsenal izaba iri gukina na Manchester City k’umukino wanyuma w’igikombe cy’ibihugu cyizwi nka Carabao Cup.

Aganira n’itangazamakuru, Arsene Wenger yatangaje ko afitiye impungenge abasirikare b’umubiri wa Mesut Ozil ukomeje kugorwa n’ikibazo cy’uburwayi.

Mumagambo ye, Wenger yatangiye agira ati : «Abasirikare b’umubiri ba Ozil bafite ikibazo muri aka kanya kandi ntabwo nzi impamvu.

« Ndibaza ko abaganga bacu bazabicyemura.

« Nagombaga kumukinisha k’umukino wa Ostersunds gusa kubera ko arwaye ntabwo aza kuwugaragaraho.

« Yavuye muri Sweden kuwa kane akora imyitozo kuwa gatanu no kuwa gatandatu. Kucyumweru twari dufite akaruhuko. Kuva kuwambere yari ari muburiri.

« Uyu munsi wari uwambere agaragaye mumyitozo ubu biramusaba gukora cyane gusa azaba yakize kucyumweru (k’umukino wa Manchester City).

 


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2737 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7536 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3627 Views