Arsene Wenger yashimangiye amakuru Atari meza ku ikipe ya Arsenal:

By Kwizera Yamini Nov 27, 2017 12:00pm 1879 Views

Arsene Wenger yashimangiye amakuru Atari meza ku ikipe ya Arsenal:


Mugihe ikipe ya Arsenal yitegura guhura n’ikipe ya Huddersfield town mumukino wo k’umunsi wa 14 wa shampiyona y’abongereza izwi nka English Premier League, umutoza wayo ariwe arsene Wenger yashimangiye amakuru Atari meza ahanini agendanye n’uyu mukino.

Uyu mutoza akab yashimangiye ko umukinnyi wayo ukina hagati mukibuga witwa Mesut Ozil atazagaragara kuri uyu mukino kubera ikibazo cy’uburwayi.

Uyu mukinnyi ukomoka muguhigu cy’ubudage ntiyigeze agaragara k’umukino ikipe ya Arsenal yatsinzemo ikipe ya Burnley mu ijoro ryacyeye kubera ikibazo cy’uburwayi buzatuma atanagaragara k’umukino wa Huddersfield town.

Abajijwe kubijyanye n’uyu mukinnyi, arsene Wenger yasubije muri aya magambo:”Umuganga yaje kundeba maze ambwira ko agomba (Mesut Ozil) gusubira murugo, yari ari kumwe natwe muri hotel. Twahise tuzana Maitland-Niles wahageze saa saba z’amanywa kuko twari dusigaye turi 17 gusa.

“Ese azagaragara kuwa gatatu? Haba hakiri kare. Tuzareba ibyo aribyo muby’ukuri.

Ikipe ya Huddersfield yagaragaje ko ari ikipe itari agafu k’imvugwarimwe ubwo iheruka guhura na Manchester City iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona. Iyi kipe yabashije kwihagararaho imbere ya Manchester City itajya ipfa guhagarikwa, gusa biza kurangira muminota icumi yanyuma Huddersfield itsinzwe igitego cyo muminota yanyuma y’umukino.

Ikipe ya Arsenal igomba kuba iri mubihe byayo byiza kugirango ihagarare imbere y’abasore batozwa na David Wagner yemye ntacyo yikanga kandi Ozil ni umwe mubakinnyi bari kuzafasha iyi kipe y’I London kwitwara neza muri uyu mukino.

 


1 Comments

Ntakirutimana jean paul

November 27th, 2017 - 2:58PM

kuba umukinnyi umwe yabuze ntago yabyitwaza ngo natsindwa ntibizamubarweho

Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views