Arsene Wenger utoza Arsenal yagize icyo atangaza kuri transfer ya Aubameyang na Olivier Giroud

By Kwizera Yamini Jan 26, 2018 01:26pm 1681 Views

Arsene Wenger utoza Arsenal yagize icyo atangaza kuri transfer ya Aubameyang na Olivier Giroud


Kugicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, nibwo umutoza wa arsenal witwa arsene wenger yagize icyo atangaza kuri transfer ebyiri zimaze igihe zigarukwaho cyane mu itangazamakuru.

Pierre Emerick Aubameyang amaze igihe kinini agarukwaho ko yaba agiye kwerekeza mu ikipe ya Arsenal mugihe k’urundi ruhande Olivier Giroud yajya gusimbura Aubameyang muri Borussia Dortmund.

Arsenal yamaze gukomanga kumiryango y’ikipe ya Borussia Dortmund yifuza uyu musore ukomoka mugihugu cya Gabon, gusa ikipe ya Borussia Dortmund itera utwatsi impamba Arsenal yaje yitwaje.

Biteganijwe ko arsenal izasubira kwa Dortmund yitwaje impamba irenga £52m, amafaranga iyi kipe iheruka kuguramo rutahizamu w’umufaransa ariwe Alexandre Lacazette n’ubwo Dortmund ikomeje kuyinaniza aho ikomeje kwanga kugirana ibiganiro n’iyi kipe y’abarashi.

K’urundi ruhande, ikipe ya Borussia Dortmund nayo irifuza cyane rutahizamu wa Arsenal witwa Olivier Giroud kandi ikipe ya Arsenal irasa n’izava ku izima ikagurisha uyu mufaransa ukundwa cyane na Wenger.

Gusa ariko, Wenger yamaze gushimangira ko uyu mukinnyi ari k’urutonde rw’abakinnyi azifashisha k’umukino uzabahuza na Swansea City, ubwo hazaba habura umunsi umwe gusa ngo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rifunge imiryango yaryo.

Arsene Wenger akaba yongereyeho ko atazarekura Giroud ataragura rutahizamu ugomba kumusimbura, ibintu bisa n’aho uyu mukinnyi yaba ari munzira zerekeza mubudage mu ikipe ya Borussia Dortmund ndetse bikaba bikomeje kuvugwa ko izi transfer uko ari ebyiri zishobora gushyirwaho akadomo k’umunsi wanyuma w’isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi.

Aganira n’itangazamakuru kur uyu wagatanu, arsene Wenger yatangiye agira ati:”Ndashaka ko Olivier aguma aha. Namaze kubabwira ko mugihe ntamukinnyi winjiye, ntawuzasohoka.

“Birashoboka ko umukinnyi umwe cyangwa babiri bakiri bato bazasohoka bagatizwa. Ikipe isanganwe uburambe izaguma hamwe ugihe ntawe twinjije. Ntabyinshi nababwira. Ntacyo dufite cyo gutangaza uyu munsi kandi uyu munsi turaguma aho dusanzwe turi.

 

“Twongereyemo Mkhitaryan, dutakaza Alexis kandi ikipe yacu iri hamwe.Mugihe haza kugira ikibaye ndababwira ko ntabizi. Biracyashoboka cyane gusa turacyari kure cyane (mubiganiro).


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views