Arsene Wenger utoza Arsenal FC yagize icyo atangaza nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Ostersunds FK:

By Kwizera Yamini Feb 23, 2018 10:26am 383 Views

Arsene Wenger utoza Arsenal FC yagize icyo atangaza nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Ostersunds FK:


Mu ijoro ry’ejo kuwa kane rishyira uyu munsi kuwa gatanu tariki ya 23 gashyantare 2018, nibwo ikipe ya Arsenal yo mugihugu cy’ubwongereza yakinaga n’ikipe ya Ostersund FK yo mugihugu cya Sweden.

Wari umukino wo kwishyura wa 1/16 cy’irushanwa rya UEFA Europa League, irushanwa rifatwa nka murumuna wa UEFA Champions League rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo k’umugabane w’iburayi.

Ikipe y’abarashi yatangiye uyu mukino yizeye gukomeza mucyiciro gikurikiyeho nyuma y’aho yari yabashije gutsinda ibitego bitatu kubusa m’umukino ubanza.

Ikipe ya Ostersund itahabwaga amahirwe yo gutsinda uyu mukino, yisanze iyoboye umukino nyuma y’iminota igera kuri 22 gusa y’umukino aho yari ifite intsinzi y’ibitego bibiri byose kubusa.

Arsenal yaje mugice cya kabiri cy’umukino yiminjiriyemo agafu, ibasha kuyobora umukino ndetse iza no kubona igitego kimwe rukumbi cy’impozamarira, maze umukino urangira kuntsinzi y’ibitego bibiri by’ikipe ya Ostersunds kuri kimwe cya Arsenal.

Nyuma y’uyu mukino, itangazamakuru ryegereye umutoza wa Arsenal maze agira byinshi aritangariza aho yatangiye agira ati:”Mugice cya kabiri cy’umukino, twari tumeze neza kandi twagombaga gutsinda ibitego byinshi.

“Mugice cyambere twahuye n’ibibazo byinshi kuko tutari twitaye cyane k’umukino. Twatakaje imipira m’uburyo bworoshye, ndetse ntanubwo twamenyaga icyo gukoresha umupira. Niyo mpamvu twari turi mubibazo.

“Twiteguye m’uburyo bwiza. Gusa kuba twari twaratsinze ibitego bitatu k’ubusa ndetse tukaba twari dufite umukino ukomeye kucyumweru hari uruhare runini byagize muri uyu mukino.

“Benshi bari biteze ko tugomba gutsinda. Gusa siko bimeze kuko twahuye n’ikipe nziza.

“Twabibonye kenshi muri FA Cup aho habaho ugutungurana nk’uku. Ntabwo twari turi k’urwego nk’urwo twifuzaga.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2511 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7233 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3440 Views