Arsenal yasanze Chelsea na Manchester United m’urugamba rwo gushakisha umukinnyi ukina hagati mukibuga mu ikipe ya AS Roma:

By Kwizera Yamini Apr 26, 2018 03:21am 564 Views

Arsenal yasanze Chelsea na Manchester United m’urugamba rwo gushakisha umukinnyi ukina hagati mukibuga mu ikipe ya AS Roma:


Ikipe ya Arsenal yo mugihugu cy’ubwongereza, yamaze gusanga amakipe abiri akomeye muri iki gihugu ariyo Chelsea ndetse na Manchester United m’urugamba rwo gushakisha umukinnyi ukina hagati mukibuga mu ikipe ya AS Roma witwa Radja Naiggolan.

Radja Naiggolan amaze igihe kinini yifuzwa na Manchester United irangajwe imbere n’umutoza wayo Jose Mourinho wifuza umukinnyi ukina hagati mukibuga ugomba kuziba icyuho cya Michael Carrick witezweho guhagarika guconga ruhago mumpera z’uyu mwaka w’imikino ndetse na Marouane Fellaini witezweho gusohoka muri iyi kipe yo munkengero z’umujyi wa Manchester ku isoko ry’igura n’igurisha ry;abakinnyi ryo mumpeshyi.

K’urundi ruhande, ikipe ya Chelsea yo m’umujyi wa London mugihugu cy’ubwongereza nayo irifuza Radja Naiggolan murwego rwo gukomeza hagati mukibuga hayo hamaze igihe kinini hajegajega nyuma y’igenda rya Nemanja Matic werekeje muri Manchester United ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mumpeshyi y’umwaka ushize.

Ikipe ya Arsenal nayo yo mumajyaruguru ya London, yamaze gusannga aya makipe yo mugihugu cy’ubwongereza k’urutonde rw’amakipe akomeje kwifuza Radja Naiggolan umaze igihe kinini yigaragaza cyane nk’umukinnyi ufite impano idasanzwe m’uguconga ruhago.

Kugeza ubu, Radja Naiggolan amaze gufasha ikipe ya Roma akinira kugera muri ½ cya UEFA Champions League, irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo k’umugabane w’iburayi, aho m’umukino ubanza iyi kipe yatsinzwe ibitego bitanu byose kuri bibiri na Liverpool yo mugihugu cy’ubwongereza.

Nk’uko The Sun dukesha iyi nkuru ibitangaza, ngo ikipe ya Arsenal irifuza gusinyisha uyu mubiligi uheruka gusinya amasezerano mashya mu ikipe ya AS Roma, murwego rwo gukomeza kubaka ikipe yiteguye guhatanira ibikombe kungoma y’umutoza mushya witezweho kuba ari Luis Enrique usanzwe uzwiho kuba akunda cyane uyu mukinnyi (Radja Naiggolan).


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2675 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7459 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3565 Views