Areruya Joseph akoze amateka k’uruhando mpuzamahanga ahesha ishema u Rwanda.

By Kwizera Yamini Jan 21, 2018 05:04pm 3322 Views

Areruya Joseph akoze amateka k’uruhando mpuzamahanga ahesha ishema u Rwanda.


Umunkinnyi ukina umukino wo gusiganwa kumagare ukomoka mugihugu cy’u Rwanda witwa Areruya Joseph amaze gukora ibisa n’ibitangaza ubwo yegukanaga irushanwa mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa kumagare rizwi ku izina rya La Tropical Amissa Bongo.

Areruya Joseph w’imyaka 21 gusa y’amavuko ukinira ikipe ya Dimension Data of Qhubeka yo mugihugu cya Afurika y’epfo, atwaye irushanwa ry’umukino wo gusiganwa kumagare rizwi nka La Tropical Amissa Bongo ryari rimaze iminsi ribera mugihugu cya Gabon ahesha ishema u Rwanda n’abaturarwanda muri rusange.

Nyuma yo kwanikira abakinnyi bakomeye bari bahatanye, uyu munya Rwanda yabashije kugeza ku gace ka karindwi k’iri rushanwa ari nako kanyuma kari gafite intera ingana na 140km ariwe wambaye umwambaro w’umuhondo.

Kuri uyu munsi ku isaha ya saa saba n’igice za hano murwanda nibwo abasiganwa bahagurukiye ahitwa Bikele basoreza mumurwa mukuru Libreville.

Areruya Joseph nyuma yo kwegukana iri rushanwa yahice aca agahigo ko kuba ariwe munyarwanda wambere ubashije kwegukana irushanwa, ndetse no kuba ariwe munyafurika wagatatu ubashije kwegukana irushanwa rihiga andi yose mugukomera k’umugabane wa Afurika, nyuma ya Natnael Berhane ukomoka mugihugu cya Eritrea uheruka kwegukana iri rushanwa mumwaka wa 2014 ndese na Raphaa Chtioui ukomoka mugihugu cya Tunisia waryegukanye mumwaka wa 2015.

 

La Tropical Amissa Bongo areruya Joseph yegukanye uyu munsi, ni irushanwa ryambere mumarushanwa yose yo gusiganwa kumagare ategurirwa k’umugabane wa Afurika, rikaba rimaze kuba incuro 13.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 4107 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 8108 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3322 Views