Antonio Conte yatangije intambara y’amagambo hagati ye na Klopp yitegura umukino Liverpool ifitanye na Chelsea:

By Kwizera Yamini Nov 20, 2017 05:10am 1076 Views

Antonio Conte yatangije intambara y’amagambo hagati ye na Klopp yitegura umukino Liverpool ifitanye na Chelsea:


Umutoza wa Chelsea Antonio Conte yatangije intambara y’amagambo hagati ye na Jurgen Klopp bitegura umukino ikipe ya Chelsea igomba gusuramo ikipe ya Liverpool kukibuga cyayo Anfield muri wikendi itaha.

Aya makipe yombi aheruka kwitwara neza muri iyi wikendi tuvuyemo aho ikipe ya Chelsea yatsinze ikipe ya West Brom ibitego bine kubusa ndetse na Liverpool itsinda ikipe ya Southampton ibitego bitatu kubusa.

Conte aganira n’itangazamakuru, yagaragaje ko ababajwe n’uko azajya guhura na Liverpool ifite umunsi wose w’akaruhuko irusha ikipe ya Chelsea kuko izaba avuye gukina umukino wa UEFA Champions League (irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo k’umugabane w’iburayi) azahuramo n’ikipe ya qarabag yo mugihugu cya Azerbaijan.

Yagize ati:”Nibyo rwose abategura uko amakipe agomba guhura bagomba kubyitondera cyane. Ntimwibagirwe ko dufite ikindi kibazo kuko tuzakina na qarabag kuwa gatatu tukagaruka I London saa kumi n’imwe cyangwa saa kumi n’ebyiri zuzuye, gusa dufite undi mukino ukomeye na Liverpool kuwa gatandatu. Ese birasanzwe? Ndibaza ko ataribyo

“Niba hari ushaka uburinganire muri iyi shampiyona, ndibaza ko yajya yitondera cyane gutegura uko amakipe agomba guhura.

 

Ikipe ya Chelsea irusha amanota atatu ikipe ya Liverpool, gusa ntabwo yaruhutsa abakinnyi kuri uyu wa gatatu kuko ikeneye gutsinda umukino wa qarabag kugirango yizere ko yakomeje mucyiciro gikurikiraho muri UEFA Champions League.


1 Comments

Peter

November 20th, 2017 - 12:48PM

Conte katangiye kugira ubwoba hakiri kale

Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2935 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7808 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3800 Views