Antonio Conte yatangaje ibyo yari yiteze ku ikipe ya Chelsea mbere y’uko ayerekezamo:

By Kwizera Yamini Jan 27, 2018 01:03am 988 Views

Antonio Conte yatangaje ibyo yari yiteze ku ikipe ya Chelsea mbere y’uko ayerekezamo:


Umutoza wa Chelsea witwa Antonio Conte, amaze igihe ari mubihe bitamworoheye aho umubano we n’abamukuriye muri iyi kipe ukomeje kuzamo agatotsi.

Uyu mutoza, yakomeje gutangaza mu itangazamakuru ko abayobozi ba Chelsea ntacyo bamufasha ahanini kubijyanye no kugura abakinnyi.

Gusa, mumagambo uyu mutoza yatangaje ubwo yagiraga ikiganiro n’itangazamakuru, biragaragara ko yari azi neza ibyari kumubaho muri iyi kipe yo mumujyi wa London mbere y’uko ayerekezamo.

Yatangiye agira ati:”Nabonye amwe mumateka y’iyi kipe mubihe byatambutse yari amwe. Nanone kubandi batoza (Bambanjirije) ntakinyuranyo mbona hagati yajye n’abandi batoza batoje iyi kipe (Mbere yajye).

“Urebye kumateka ubona ko mumyaka 14 ishize abatoza 10 bose birukanwe muri iyi kipe.

“Navuga ko nzakomeza gukorera iyi kipe cyane, abakinnyi ndetse n’abakunzi bacu.

“Muri aka kanya, umutima wajye uri mugitereko kandi ndajwe ishinga no gukora ibyiza. Niba nibuka neza muntangiriro z’umwaka w’imikino navuze ko uyu mwaka uzaba ari umwaka ukomeye kuri jye.

“Ndibaza ko mfite ubushobozi buhagije bwo kureba kure (muhazaza) kandi ndibaza ko aribwo bushobozi mfite.

“Gusa tugomba kuba maso tugakomeza gutanga byose, buri munsi kandi tukamenya ko tugomba kunyura munzira y’inzitane. Nitubimenya neza, tuzaba twiteguye kuyinyuramo.

 

“abanzi neza, bazi ko ntajya mpagarikwa n’inzira igoye. Ndagerageza buri munsi, mbinyujije mugukora cyane nkarenga ibikomeye. Ndi inzobere mubihe nk’ibi.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views