Antonio Conte yasubije itangazamakuru rimaze igihe rimwerekeza muyindi kipe:

By Kwizera Yamini Nov 6, 2017 08:46am 947 Views

Antonio Conte yasubije itangazamakuru rimaze igihe rimwerekeza muyindi kipe:


Nyuma yo gutsinda ikipe ya Manchester United kuntsinzi y’igitego kimwe kubusa cyatsinzwe na rutahizamu Alvaro Morata mumukino wo k’umunsi wa 11 wa shampiyona y’abongereza, Sky Italia yegereye umutoza wa Chelsea ariwe Antonio Conte maze agira icyo atangaza kumakuru amaze igihe avugwa ko yaba agiye kwerekeza mu ikipe ya AC Milan.

 Antonio Conte na Chelsea FC muri rusange, bari bamaze igihe batari mubihe byiza akaba ariyo mpamvu uyu mutoza byavugwaga ko yaba agiye kwerekeza mu ikipe ya AC Milan ikomeje no kugorwa no gutanga umusaruro mwiza n’ubwo yakoresheje amafaranga menshi ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi riheruka.

Gusa, aganira na Sky Italia, uyu mutoza ukomoka mugihugu cy’ubutaliyani akaba yanyomoje aya makuru aho yagize ati:”Milan? Mubyibagirwe. Turi kugerageza kuguma hamwe twiteguye, kuko hano ntabwo biba byoroshye kugera kumpera z’umwaka w’imikino.

"Ubu ikindaje inshinga ni ikipe ya Chelsea kandi ndifuza kuyikorera ibyiza byose bishoboka.

“Niba dufite ubwo bushake, dushobora guhatana kugeza ku iherezo.

Antonio Conte ari kugitutu kugeza ubu nubwo yatsinze uyu mukino ahanini kubera ibihe bitari byiza iyi kipe yari imaze iminsi irimo n’ubwo afite igikombe cya shampiyona giheruka.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views