Antonio Conte yagize icyo atangaza mbere y’umukino wa Liverpool FC

By Kwizera Yamini Nov 25, 2017 03:01am 991 Views

Antonio Conte yagize icyo atangaza mbere y’umukino wa Liverpool FC


Ikipe ya Chelsea ikubutse mumujyi wa Baku aho ivuye kunyagira ikipe ya Qarabag ibitego bine byose kubusa mumikino ya UEFA Champions League, irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo k’umugabne w’iburayi.

Ntagutinda mumayira, iyi kipe igomba guhita yerekeza mumujyi wa Liverpool kuri uyu wa gatandatu gukina umukino wa shampiyona n’ikipe ya Liverpool iyirusha imyiteguro y’umunsi umwe wose.

Mbere y’umukino, Antonio Conte utoza Chelsea yagize byinshi atangariza itangazamakuru.

 Uyu mutoza ukomoka mugihugu cy’ubutaliyani, yatangiye agira icyo avuga k’umukinnyi wahoze akinira ikipe ya Chelsea ndetse ubu akaba ari mubihe byiza mu ikipe ya Liverpool ariwe Mohamed Salah aho yagize ati:”Mohamed Salah yatangiye neza kuko ari gutsinda ibitego ndetse akanatanga imipira ivamo ibitego mumukino. Yagize intangiriro nziza, gusa icy’ingenzi cyane ni uko na Morata ariko byamugendekeye.

“Ku ikipe yajye ndetse no kurijye byari ingenzi kuri Morata gutangira neza iyi shampiyona. Ni umukinnyi w’ingenzi kuri twe. Kurijye, nibyiza ko rutahizamu agira icyo aheraho kora icy’ingenzi. Mumikinire yacu, rutahizamu ni adufatiye runini ndetse no muri uyu mwaka w’imikino, agira uruhare runini mumahirwe (turema). Rimwe na rimwe aratsinda, ikindi gihe agatanga imipira ivamo ibitego kuri bagenzi be.

“Gukina muri iyi shampiyona kuri rutahizamu ntabwo byoroshye kubera ko iyi shampiyona ikomera cyane ndetse ikaba inatandukanye na shampiyona yakinnyemo mbere, mubutaliyani no muri Espagne. Yagaragaje cyane umuhate aba umushishozi, yifasha kwisanga muri iyi shampiyona.

Uyu mutoza kandi kaba yakomeje atangaza ko bitoroshye guhatana na Manchester City iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ndetse ikaba yaramaze gushyiramo intera y’amanota icyenda yose hagati yayo ndetse na Chelsea, aho yakomeje agira ati:”Ndibuka mumwaka ushize w’imikino nabwo abandi batoza bagiraga bati yego ducyeneye gutsinda ariko nibakomeza (Chelsea) gutsinda ntabwo bizadushobokera kubafata, gusa mugihe kimwe nk’icyo tugomba kwirebaho.

“Ducyeneye kugerageza tukongeramo imbaraga kuri buri mukino, tukongeramo imbaraga mubakinnyi bashya, tukagerageza kubaka ikintu cy’ingenzi muri iki gihe ndetse no mugihe kizaza. Turi kugerageza kubaka ikintu cy’agaciro kuri iyi kipe, twahinduye abakinnyi benshi ndetse ducyeneye no guhatana muri buri rushanwa.

“Niba ntibuka neza, twatangiye uyu mwaka w’imikino amakipe ahabwa amahirwe ari amakipe abiri yonyine, amakipe abiri y’I Manchester. Rimwe narimwe abantu bariyibagiza ariko dufite amakipe atandatu akomeye kandi buri kipe igomba guhatana kugera kundunduro y’igikombe.

“”Nanone buri mwaka w’imikino ayo makipe aba ahabwa amahirwe gusa mumwaka ushize twahinduye urutonde rw’abahabwa amahirwe, kandi ndahamya y’uko ikipe ya Liverpool ari ikipe nziza ndetse ishoboye guhatanira igikombe. Ndahamya y’uko Liverpool ishaka guhatana kugeza kundunduro.

“Mugihe Manchester City ikomeje muri ubu buryo bizakomera cyane kugera kumpera y’umwaka w’imikino duhatanira igikombe. Nibakomeza muri ubu buryo bizaba bidashoboka guhatanira igikombe.  


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2935 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7807 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3800 Views