Antonio Conte yagize icyo atangaza kuri Thibaut Courtois wifuzwa na Real Madrid:

By Kwizera Yamini Nov 25, 2017 05:42am 1253 Views

Antonio Conte yagize icyo atangaza kuri Thibaut Courtois wifuzwa na Real Madrid:


Umutoza wa Chelsea Antonio Conte, yagize icyo atangaza k’umunyezamu w’iyi kipe witwa Thibaut Courtois wifuzwa na Real Madrid mugihe cyose yaba ibuze umunyezamu wa Manchester United witwa David De Gea.

Uyu mutoza akaba yashimangiye ko ntambaraga zihambaye afite zo kugumana uyu munyezamu mugihe yaba yanze kongera amasezerano muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Aganira n’itangazamakuru yitegura umukino wa Liverpool, Antonio Conte yabajijwe kubijyanye no kongera amasezerano k’uyu munyezamu maze agisubiza muri ubu buryo:”Ngomba kuba inyangamugayo. Ndibaza ko iki kibazo kitandeba ahubwo kireba ikipe.

“Nkunda kugira icyo ntangaza kubijyanye n’ibyemezo bya tekiniki mfata gusa si ngombwa ko ikipe ihura n’iki kibazo.

“Ndababwira ko ari umwe mubeza, ashobora kuba ari n’umunyezamu wambere ku isi kandi ni umukinnyi wa Chelsea gusa kuvugurura amasezerano ni akazi k’ikipe. Ndabisubiramo, kuri jye buri mukinnyi ni ingenzi kandi nkunda gukorana n’aba bakinnyi gusa nk’uko mubizi buriwese ashobora gufata icyemezo gitandukanye.

“Nkunda gukorana n’aba bakinnyi gusa ndashaka ko baba bishimiye kuguma muri Chelsea. Ndibaza ko Courtois atari acyeneye uko mbibona (gufata umwanzuro wo kuguma muri Chelsea igihe nageraga mu ikipe). Azi neza ibyo mutekerezaho. Mufata nk’umwe mubeza.

“Ndahamya neza ko azaba umwiza ku isi, wenda ubu niwe, gusa ahazaza ni ah’uyu munyezamu. Azi uko mbibona ndetse n’ibyo mutekerezaho.

Thibaut Courtois asigaje umwaka umwe n’igice kumasezerano ye muri Chelsea ndetse aheruka no gutangaza ko atiteguye kuvugurura aya masezerano kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye. Uyu munyezamu akomeje gusabwa na Chelsea ko yavugurura aya masezerano, ikajya imuhemba £200,000 bya buri cyumweru, amafaranga angana n’ayo umunyezamu wa Manchester United witwa David De Gea ahembwa aho yaba avuye k’umushahara wa £100,000 wa buri cyumweru ahembwa n’iyi kipe yo mumujyi wa London. 


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views