Antonio Conte yagize icyo atangaza kuri Eden Hazard nyuma y’umukino ikipe ya Chelsea yatsinzemo New Castle United:

By Kwizera Yamini Dec 3, 2017 09:17am 1323 Views

Antonio Conte yagize icyo atangaza kuri Eden Hazard nyuma y’umukino ikipe ya Chelsea yatsinzemo New Castle United:


Rutahizamu wa Chelsea witwa Eden Hazard yagize uruhare runini cyane muntsinzi ikipe ya Chelsea yakuye ku ikipe ya Newcastle United kugicamunsi cy’ejo kuwa gatandatu.

Uyu mukinnyi ukomoka mugihugu cy’ububirigi wakiniraga mumugongo wa rutahizamu witwa alvaro Morata, yatsinze ibitego bibiri muri bitatu kuri kimwe iyi kipe yatsinze muri uyu mukino wo k’umunsi wa 15 wa shampiyona y’abongereza.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Chelsea witwa Antonio Conte yegerewe n’itangazamakuru maze agira amagambo yiganjemo gushimagiza uyu musore aritangariza aho yatangiye agira ati:”Ndibaza ko yakinnye neza cyane.

Chelsea-v-Newcastle-United-Premier-League.jpg

“Ndibaza ko yishimiye cyane gukina ubu bwoko bw’umupira w’amaguru. Ni umukinnyi w’ingenzi kuko dushobora no guhindura uburyo dukinamo. Ashobora gukinira inyuma ya rutahizamu, ashobora gukina nka nimero 10.

“Eden na Alvaro bagaragaje uguhuza cyane ndetse nabonye bagiye bakinana neza. ndishimye.

Eden Hazard yatsinze umupira w’umuterekano uzwi nka Penaliti, aho yayiteye muburyo buzwi nka Panenka (Umukinnyi wabiciye bigacika ndetse wanavumbuye ubu buryo bwo gutera penaliti wari wanagize isabukuru y’amavuko kuri uyu wa gatandatu).

Gusa, Antonio Conte yakomeje atangaza ko ntakibazo nagito yagira k’uburyo abakinnyi be bateramo penaliti gusa aburira uyu mukinnyi ko agomba kwitonda kuko abanyezamu bakunda kwiga k’uburyo abakinnyi bateramo imipira nk’iyi.

Yakomeje agira ati:”Icy’ingenzi ni uko yatsinze penaliti rero agomba guhitamo uburyo ayiteramo. Ubutaha agomba kwitonda cyane, kuko abanyezamu biga cyane kubakinnyi batera penaliti. Ndabisubiramo, icy’ingenzi ni ugutsinda. Byabaye.

Antonio Conte yiteze ko Eden Hazard azateza ibibazo bikomeye ikipe y’igihugu y’ubwongreza mumikino yanyuma y’igikombe cy’isi iteganijwe kuba umwaka utaha ikabera mugihugu cy’uburusiya cyane ko ubwongereza buri mu itsinda rimwe n’ikipe y’igihugu cy’ububiligi uyu mukinnyi akinira ndetse na Tunisia na Panama.

 

Uyu mutoza ukomoka mugihugu cy’ubutaliyani, yabivuze muri aya magambo:”Hari amakipe abiri agomba gukomeza mucyiciro gikurikiraho. Ubwongereza ndetse n’ububiligi ni amikipe ahabwa ayo mahirwe yo kubikora mugikombe cy’isi. Bizaba ari byiza cyane kureba uyu mukino, Ubwongereza buhatanye n’ububiligi, nimbona uburyo nzareba uyu mukino. Gary Cahill azi neza ibyo Eden Hazard ashoboye, kubw’iyo mpamvu agomba kumwitondera cyane.


2 Comments

Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views