Antonio Conte yagize icyo atangaza kugitego cya Willian.

By Kwizera Yamini Nov 26, 2017 11:14am 1315 Views

Antonio Conte yagize icyo atangaza kugitego cya Willian.


Ikipe ya Chelsea yari yakiriwe na Liverpool FC kukibuga cyayo cyitwa Anfield Road mumukino wo k’umunsi wa 13 wa shampiyona y’abongereza.

Igitego cyatsinzwe na Willian cyaje cyishyura icyari cyatsinzwe na Mohamed Salah nicyo cyahesheje inota rimwe abasore ba Antonio Conte dore ko uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kukindi.

Iki gitego cya Willian cyavugishije amangambure benshi mubakurikiranye uyu mukino ndetse n’isi ya ruhago muri rusange. Uyu mukinnyi nyuma y’umukino aganira n’itangazamakuru nawe akaba yagize icyo akivugaho nk’uko twabibagejejeho munkuru iheruka. Kanda hano uyisome:

Antonio Conte nawe ntiyari gucika itangazamakuru atagize icyo aritangariza kuri iki gitego cyakuye murwobo ikipe ya Chelsea cyane ko benshi bibazaga niba uyu mukinnyi yaba yagitsinze abigmbiriye muby’ukuri.

Nyuma y’umukino, Antonio Conte nawe yagize ati:”Ntabwo mbizi, Ntabwo nigeze mvugana nawe.

Uyu mutoza kandi akaba yakomeje agira icyo avuga kuri uyu mukino aho yagize ati:”Twagize amahirwe macye kugitego cyabo gusa kunganya wari umusaruro mwiza kandi birashoboka ko twari dukwiye gutsinda mumpera z’umukino.

“Tugomba kubyishimira kubera ko twakomeje mucyiciro gikurikiraho muri UEFA Champions League (irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere k’umugabane w’iburayi), ndetse uyu ukaba wari umukino wa gatatu dukiniye hanze.

“Tugomba gukomeza muri ubu buryo, tukagira intumbero nziza ndetse tugakomeza guhinduranya abakinnyi kuko bitoroshye gukina buri minsi itatu.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2935 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7807 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3800 Views