Amakuru ya transfers avugwa muri Manchester United, Arsenal, Chelsea, Liverpool ndetse na Real Madrid

By Kwizera Yamini Dec 12, 2017 08:31am 2896 Views

Amakuru ya transfers avugwa muri Manchester United, Arsenal, Chelsea, Liverpool ndetse na Real Madrid


Rutahizamu wa Real Madrid yamaze kwemera kuyisohokamo mumpeshyi y’umwaka utaha.

Nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byo mugihugu cya Espagne bikomeje kubitangaza, ngo rutahizamu wa Real Madrid ukomoka mugihugu cya Wales witwa Gareth Bale yiteguye gusohoka muri iyi kipe akerekeza mugihugu cy’ubwongereza.

Uyu mukinnyi ukomeje kugorwa cyane n’ikibazo cy’imvune za hato na hato zikomeje kumwokama akaba yemeye gusohoka muri iyi kipe nyuma y’ibiganiro byahuje perezida w’iyi kipe witwa Florentino Perez ndetse n’uhagarariye uyu mukinnyi witwa Jonathan Barnett.

Amakipe yo mugihugu cy’ubwongereza arimo Manchester United ndetse na Tottenham Hotspurs yanakinnyemo mbere y’uko yerekeza I Madrid niyo ahabwa amahirwe menshi yo kumwegukana.

 

Arsenal yamaze kwemeranywa n’ikipe ya Sevilla k’umukinnyi wayo ukina hagati mukibuga witwa Steven N’Zonzi.

Nk’uko El Gol dukesha iyi nkuru ikomeza ibitangaza, ngo ikipe ya Arsenal yamaze kwemera gutanga £35.3m kuri N’Zonzi wanyuze mugihugu cy’ubwongereza mumakipe atandukanye arimo Blackburn.

Arsenal igomba gutanga £32.7m kuri uyu mukinnyi ndetse n’inyongera zingana na £2.6m zizatangwa mugihe cyose uyu mukinnyi azaba akomeje kwitwara neza.

 

Amakipe abiri yo mugihugu cy’ubwongereza ariyo Manchester United ndetse na Chelsea yakiriye amakuru meza nyuma y’uko ikipe ya Real Madrid yamaze kumvikana na Athletic Bilbao k’umunyezamu wayo witwa Kepa Arrizabalaga aho igomba kumwegukana mumpeshyi y’umwaka utaha.

Real Madrid izagura Kepa Arrizabalaga murwego rwo kugirango azasimbure Keylor Navas usanzwe ari umunyezamu wambere wayo.

Kepa Arrizabalaga naramuka yerekeje mu ikipe ya Real Madrid, iyi kipe yitezweho guhita ihagarika gukurikirana umunyezamu wa Manchester United witwa David De Gea ndetse na Thibaut Courtois wa Chelsea.

 

Ikipe ya Real Madrid kandi irifuza gutanga umukinnyi wayo witwa Lucas Vazquez mu ikipe ya Liverpool ndetse ikongeraho n’amafaranga kugirango yegukane umukinnyi ukomoka mugihugu cya misiri ukinira ikipe ya Liverpool FC witwa Mohamed Salah.

Nk’uko Don Balon dukesha iyi nkuru ikomeza ibitangaza, ngo iyi kipe yo mumurwa mukuru wa Madrid yiteguye gukora ibishoboka byose kugirango yegukane uyu mukunnyi uyoboye abandi mubamaze gutsinda ibitego byinshi mugihugu cy’ubwongereza.

 

Kugeza ubu, Mohamed Salah amaze gutsinda ibitego 13 byose muri shampiyona y’abongereza izwi nka English Premier League ndetse akaba amaze gutsindira ikipe ya Liverpool FC ibitego 24 byose mumarushanwa yose imaze gukina.


1 Comments

Njye ndabona Gareth bale aje muri united byanshiisha

March 24th, 2018 - 11:57AM

Gareth bale aje Muri united byanshimisha

Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views