Amakuru ya transfers agezweho muri Arsenal, Manchester United, Liverpool, Manchester City, Real Madrid ndetse na FC Barcelona

By Kwizera Yamini Dec 7, 2017 11:14am 8068 Views

Amakuru ya transfers agezweho muri Arsenal, Manchester United, Liverpool, Manchester City, Real Madrid ndetse na FC Barcelona


Ikipe ya Manchester United ikomeje kwifuza umukinnyi ukina hagati mukibuga mu ikipe ya Inter Milan witwa Joao Mario nk’uko Daily Mail ibitangaza.

Iyi kipe yo munkengero z’umujyi wa Manchester ngo yiteguye gutanga umukinnyi wayo witwa Juan Mata ndetse ikongeraho n’amafaranga kugirango yegukane uyu musore w’imyaka 24 ukomoka mugihugu cya Portugal ukomeje kubica bigacika muri ruhago y’abataliyani.

 

 

Ikipe ya Manchester City yiteguye kurekura amafaranga y’umurengera ikagura rutahizamu wa Arsenal witwa Alexis Sanchez muri mutarama umwaka utaha ubwo isoko ry’igura n’igurisha rizaba rifunguye imiryango yaryo.

Nk’uko The independent dukesha iyi nkuru ikomeza ibitangaza, ngo ikipe ya Manchester City yiteguye kongera kugerageza amahirwe yayo ngo irebe ko yakegukana uyu mukinnyi ukomoka mugihugu cya Chile nyuma yo kumwifuza ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi riheruka ikananirwa kumwegukana.

Alexis Sanchez ararangizanya amasezerano na Arsenal mumpeshyi y’umwaka utaha ndetse akaba akomeje no kwanga kuyavugurura, ibintu byatuma asohoka muri iyi kipe agendeye ubuntu.

 

Amasezerano Emre Can afitanye n’ikipe ya Liverpool agomba kurangira mumpeshyi y’umwaka utaha ndetse uyu mukinnyi akaba akomeje kwanga kuyongera .

Amakipe arimo Juventus ndetse na Real Madrid akomeje kwifuza cyane uyu mukinnyi nk’uko Corriere dello Sport dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Can ashobora kuba igisubizo kuri Zinedine Zidane wifuza kugura umukinnyi ukina hagati mukibuga.

Nyuma yo kugura Naby Keita, ukina kumwanya umwe na Emre Can, benshi bakaba bakomeje kuvuga ko ariyo mpamvu uyu mudage yaba yifuza gusohoka mu ikipe ya Liverpool FC kuko Keita nayigeramo muri mutarama umwaka utaha, uyu mudage yagorwa cyane no kongera kubona umwanya wo kubanza mukibuga.

 

 

Ikipe ya FC Barcelona ikomeje kwifuza umukinnyi ukiri muto ukinira ikipe ya Lyon witwa Houssem Aomar nk’uko L’Equipe dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Iyi kipe iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ya Espagne kugeza ubu, irifuza uyu mukinnyi w’imyaka 19 gusa y’amavuko ndetse akaba afitanye amasezerano na Lyon azageza muri 2020 ayikinira.

 

 

Nk’uko Arsene Wenger yabitangarije itangazamakuru, umukinnyi ukomoka mugihugu cy’ubwongereza ukinira ikipe ya Arsenal witwa Theo Walcott ntanahamwe agomba kwerekeza kuko afite ahazaza muri Arsenal.

Hari inkuru zari zimaze igihe zitambuka mu itangazamakuru zivuga ko uyu mukinnyi yaba ari mumiryango isohoka mu ikipe ya Arsenal Gusa Arsene Wenger yabinyomoje avuga ko uyu mukinnyi afite ahazaza muri iyi kipe y’abarashi.

 


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 4075 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 8068 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3304 Views