Amakuru y’ingenzi avugwa muri FC Barcelona mbere y’umukino wa Eibar:

By Kwizera Yamini Feb 17, 2018 11:50am 1391 Views

Amakuru y’ingenzi avugwa muri FC Barcelona mbere y’umukino wa Eibar:


Ikipe ya FC Barcelona mbere y’uko ihura na Chelsea yo mugihugu cy’ubwongereza m’umukino wa 1/8 w’irushanwa ry’igikombe gihuza amakipe yabaye ayambere iwayo k’umugabane w’iburayi rizwi nka UEFA Champions League, igomba kubanza ikisobanura na Eibar.

Ni m’umukino wo k’umunsi wa 24 wa shampiyona ya Espagne izwi nka LA Liga, aho ikipe ya FC Barcelona iza kuba yasuye ikipe ya Eibar kukibuga cyayo, icyeneye gutahana amanota atatu kugirango ikomeze kongera ikinyuranyo kiri hagati yayo n’amakipe ayikurikiye m’urugamba rwo guhatanira igikombe cy’iyi shampiyona.

K’urundi ruhande ariko, ikipe ya Fc Barcelona iraza gukina uyu mukino yitegura umukino wa Chelsea aho yifuza gukora nk’ibyo iheruka gukora mumwaka w’imikino wa 2008/09 ubwo yatwaraga ibikombe bitatu byose yakiniye harimo igikombe cya shampiyona, icy’umwami ndetse n’icya UEFA Champions League.

Dore muri rusange amakuru avugwa muri F Barcelona mbere y’uyu mukino:

Abakinnyi bavunitse: Ikipe ya Fc Barcelona ntabakinnyi benshi ifite bavunitse uretse myugariro Thomas Varmaelen ushidikanywaho. Myugariro witwa Gerard Pique we yamaze gukira imvune yari amaranye iminsi akaba ashobora no kugaragara kuri uyu mukino.

Abakinnyi bahagaritswe: iyi kipe ntabakinnyi bahagaritswe kugaragara kuri uyu mukino ifite. Samuel Umtiti uheruka guhagarikwa k’umukino wa Getafe, yemerewe gukina uyu mukino wa Eibar.

Abakinnyi bashobora kubanza mukibuga: Ernesto Varverde utoza ikipe ya FC Barcelona yitezweho kubanza Marc-Andre ter Stegen, Nelson Semedo, Gerard Pique, Jordi Alba, Samuel Umtiti, Sergio Busquets, Andres Iniesta, Philippe Coutinho ,Sergi Roberto ,Luis Suarez ndetse na rutahizamu Lionel Messi mukibuga.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 25, 2017 8998 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2485 Views

By Kwizera Yamini
Oct 27, 2017 3234 Views