Amakuru y’ingenzi avugwa muri Chelsea FC mbere y’umukino wa AS Roma. Umukinnyi ukomeye muri iyi kipe yamaze kugaruka mumyitozo.

By Kwizera Yamini Oct 30, 2017 06:33pm 1990 Views

Amakuru y’ingenzi avugwa muri Chelsea FC mbere y’umukino wa AS Roma. Umukinnyi ukomeye muri iyi kipe yamaze kugaruka mumyitozo.


Ikipe ya Chelsea FC yo mugihugu cy’ubwongereza igomba gusura ikipe ya AS Roma yo mugihugu cy’ubutaliyani mumikino yo mu itsinda rya C mu irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo k’umugabane w’iburayi.

Iyi kipe yo mumujyi wa London, igomba gutsinda uyu mukino kugirango yongere amahirwe yo gukomeza mumikino y’amajonjora n’ubwo bigoranye cyane ko aya makipe aherukakunganyiriza ibitego bitatu kubindi mugihugu cy’ubwongereza ubwo Chelsea yari yakiriye AS Roma.

Conte

Dore bimwe mubyo ugomba kumenya kuri uyu mukino ugomba kuba kuri uyu wakabili:

Abakinnyi bagomba kwifashishwa: Caballero, Courtois, Eduardo, Rudiger, Alonso, Zappacosta, Cahill, Christensen, Azpilicueta, Luiz, Clarke-Salter, Fabregas, Drinkwater, Kante, Hazard, Pedro, Bakayoko, Kenedy, Musonda, Willian, Scott, Morata, ndetse na Batshuayi.

Eden Hazard

Abashobora kubanza mukibuga: Nyuma yo gukira imvune kwa N’Golo Kante ukina hagati muri iyi kipe akaba yamaze gukorana imyitozo na bagenzi be bakinana mu ikipe ya Chelsea, uyu mukinnyi agomba kugirirwa icyizere na Antonio Conte utoza iyi kipe. Victor Moses niwe mukinnyi wenyine utazagaragara kuri uyu mukino.

Antonio Conte azabanza Courtois mu izamu nk’ibisanzwe, Azpilicueta, Luiz, ndetse na Rudiger akaba aribo bagomba kuyobora ubwugarizi bw’iyi kipe, Zappacosta,azaba akina k’uruhande rumwe,  Drinkwater, Fabregas, Bakayoko, bakazaba bari hagati mukibuga, Alonso k’urundi ruhande mugihe Hazard, Morata aribo bagomba gushakira ibitego iyi kipe.


2 Comments

Twagirimana Pascal

October 30th, 2017 - 8:19PM

Itsinzi Ni Iyacu Chelsea Igomeze Isitare Amano

Chopra

November 03rd, 2017 - 7:04PM

Chelsea bazayinzinda 3

Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views