Amakuru agezweho kuri transfer ya Edin Dzeko wifuzwa na Chelsea FC

By Kwizera Yamini Jan 29, 2018 09:21am 2698 Views

Amakuru agezweho kuri transfer ya Edin Dzeko wifuzwa na Chelsea FC


Ikipe ya Chelsea ikomeje gushakisha cyane rutahizamu nyuma y’aho alvaro Morata iyi kipe iheruka kuvana mu ikipe ya Real Madrid adakomeje gutanga umusaruro ukwiye.

Iyi kipe, yagarutsweho cyane mu itangazamakuru, ahanini yifuza abakinnyi batandukanye barimo Andy Carol ukinira ikipe ya West Ham United, Ashley Barnes ukinira ikipe ya Burnley, Islam Slimani ukinira ikipe ya Leicester City, Peter Crouch ukinira Stoke city ndetse na Edin Dzeko ukinira ikipe ya AS Roma.

Kanda hano udukurikirane kuri facebook

Rutahizamu wa AS Roma ukomoka mugihugu cya Bosnia Herzegovina witwa Edin Dzeko, niwe uhabwa amahirwe menshi yo gusinyishwa na Chelsea kuri iri soko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo muri uku kwezi.

Amakuru atugeraho muri aka kanya dukesha ikinyamakuru kitwa Daily Star, aratangaza ko ikipe ya Chelsea ikomeje kunanirwa kumvisha uyu mukinnyi w’imyaka 31 y’amavuko ko yakerekeza muri iyi kipe yo mumujyi wa London.

Kanda hano udukurikirane kuri twitter

N’ubwo hari ibitangazamakuru bikomeje gutangaza ko uyu mukinnyi yamaze kwemera kwerekeza muri Chelsea, haracyari urugendo rurerure ku ikipe ya Chelsea m’urugamba rwo kumwegukana akerekeza iya Stamford Bridge.

Kanda hano udukurikirane kuri twitter

 

Ikipe ya Chelsea yamaze kumvikana na As Roma, igisigaye ni ukumvikana na Edin Dzeko kugiti cye ahanini bumvikana kubijyanye n’amafaranga agomba guhembwa, igihe agomba gusinya muri iyi kipe ndetse n’ibindi bizaba bikubiye mumasezerano azasinyana n’iyi kipe.

Kanda hano udukurikirane kuri facebook


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views