Amagambo Marcel Desailly yatangaje kuri N'Golo Kante ukinira ikipe ya Chelsea amushimagiza cyane:

By Kwizera Yamini Nov 8, 2017 05:01am 1706 Views

Amagambo Marcel Desailly yatangaje kuri N'Golo Kante ukinira ikipe ya Chelsea amushimagiza cyane:


Uwahoze ari myugariro wa Chelsea FC ndetse n’ikipe y’igihugu cy’ubufaransa witwa Marcel Desailly aratangaza ko kuba N'Golo Kante ukinira Chelsea FC yarakize imvune yari amaranye iminsi bigiye kugarura iyi kipe mubihe byayo byiza.

N'Golo Kante yari amaze iminsi yaravunitse. Uyu mukinnyi yari amaze imikino itandatu yose ikipe ya Chelsea FC yakinnye atagaragara mukibuga. Igihe Atari ahari, iyi kipe yatsinzwe imikino ibiri, uwa Crystal Palace ndetse n’umukino iyi kipe yatsinzwemo ibitego bitatu kubusa na AS Roma mu irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo k’umugabane w’iburayi rizwi nka UEFA Champions League.

des

N’Golo Kante akimara kugaruka mukibuga, ikipe ya Chelsea yabashije guhigika ikipe ya Manchester United kukibuga cyayo I Stamford Bridge iyitsinze igitego kimwe kubusa gitsinzwe na rutahizamu Alcaro Morata.

Ni mumukino uyu mukinnyi w’umufaransa yibukije isi yose icyo ashoboye ndetse n’akazi ashoboye gukorera ikipe ya Chelsea muri rusange cyane cyane ko muri uyu mukino, uyu mufaransa yagaragaje ubuhanga bwo kurwego rwo hejuru muguconga ruhago.

desailly

Aganira na Omnisport, Marcel Desailly, yagize ati:”Ntabwo ari uruhurirane. Ntabwo nigeze ndeba umukino, gusa incuti zajye zambwiye ko yagize umukino mwiza. Chelsea yari icyeneye umukinnyi ushobora kwicara imbere y’ubwugarizi akabufasha kuzibira ikipe bahanganye ndetse akanatanga imbaraga nyinshi.

ff

« Nishimiye kuba yargarutse. Kubijyanye n’imitekerereze, ni byiza cyane ku ikipe yose, kuko kuva yagenda, Chelsea ntiyari ihamye hamwe. Gusa ubwo yagarutse, agiye kongerera imbaraga bagenzi be .

« Ntabwo bafite abakinnyi bakomeye kugiti cyabo, gusa nibura bari hamwe bagiye kugaruka kuri rwa rwego rw’umwaka ushize, rero Chelsea izagera kurwego runaka.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views