Amagambo Jose Mourinho yatangaje kuri Mohamed Salah yatunguye benshi mubakunzi b’umupira w’amaguru:

By Kwizera Yamini Apr 26, 2018 11:23pm 1055 Views

Amagambo Jose Mourinho yatangaje kuri Mohamed Salah yatunguye benshi mubakunzi b’umupira w’amaguru:


Jose Mourinho utoza ikipe ya Manchester United yagize icyo atangaza kuri rutahizamu wa Liverpool FC ukomeje kwigaragaza cyane haba muri shampiyona y’abongereza izwi ku izina rya English Premier League ndetse no k’uruhando mpuzamahanga witwa Mohamed Salah, amagambo yatunguye cyane benshi mubakunzi b’umupira w’amaguru.

Benshi mubakurikiranira hafi ibya ruhago, bari bazi ko Jose Mourinho ariwe wafashe umwanzuro wo kwereka Mohamed Salah imiryango isohoka mu ikipe ya Chelsea yo mugihugu cy’ubwongereza ubwo yari akiri umutoza wayo.

Uyu mutoza ukomoka mugihugu cya Portugal yatangaje ko atari we wafashe icyemezo cyo kugurisha Mohamed Salah ubwo yari akiri umukinnyi wa Chelsea ndetse na Jose Mourinho ari umutoza wayo, aho yatangaje ko ikipe ya Chelsea ariyo yafashe umwanzuro wo kugurisha uyu mukinnyi ukomoka mugihugu cya misiri.

Aganira na ESPN, Jose Mourinho yatangiye agira ati:”Abantu bavuga ko arijye wagurishije Mohamed Salah kandi ntabwo aribyo. Jye naguze Salah.

“Gusa yaje ari umwana muto, adafite imbaraga zihagije (ziteguye guhatana), kandi n’ibitekerezo bye bititeguye (guhatana), ndetse byose byari bimukomereye cyane.

“Twafashe umwanzuro wo kumutiza ndetse nawe arabisaba. Yifuzje gukina iminota myinshi, agakura, yifuje kugenda natwe tumwohereza muri Fiorentina, kandi muri fiorentina yatangiye gukura.

“Chelsea yafashe icyemezo cyo kumugurisha, ndetse n’iyo bavuga ko arijye wamugurishije, baba babeshya. Jye naramuguze. Nemeye kumutiza, natekereje ko byari ngombwa.

Jose Mourinho yaguze Mohamed Salah mumwaka wa 2014, gusa uyu mukinnyi aza kugorwa cyane no kwisanga mumikinishirize y’uyu mutoza, aho yahise yerekeza mu ikipe ya Fiorentina, ikipe yavuyemo yerekeza muri AS Roma mbere y’uko agurwa na Liverpool FC.

Kuva yagera muri Liverpool ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mumpeshyi y’umwaka ushize, Mohamed Salah amaze gutsinda ibitego 43 byose mumarushanwa yose amaze gukinira iyi kipe yamaze gukandagiza ikirenge kimwe k’umukino wanyuma wa UEFA Champions League (irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo k’umugabane w’iburayi) nyuma yo gutsinda ikipe ya AS Roma ibitego biitanu kuri bibiri k’umukino ubanza wa ½ cy’iri rushanwa.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2675 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7459 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3565 Views