Alvaro Morata yatangaje impamvu nyamukuru yatumye ava muri Real Madrid akerekeza muri Chelsea :

By Kwizera Yamini Nov 9, 2017 10:49am 1729 Views

Alvaro Morata yatangaje impamvu nyamukuru yatumye ava muri Real Madrid akerekeza muri Chelsea :


Rutahizamu wa Chelsea witwa Alvaro Morata yatangaje impamvu nyamukuru yatumye afata icyemezo gikomeye cyo kuva mu ikipe ya Real Madrid yo mugihugu cya Espagne yamureze akerekeza mu ikipe ya Chelsea FC yo mugihugu cy’ubwongereza.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25 ukomoka mugihugu cya Espagne aratangaza ko atajya yicuza kuba yarafashe icyemezo nk’iki cyo kuva mu ikipe ya Real Madrid iheruka gutwara igikombe cya UEFA Champions League akerekeza muri Chelsea.

Mumagambo ye, Alvaro Morata yatangaje ko impamvu nyamukuru yatumye ava muri iyi kipe y’i madrid akerekeza muri Chelsea yashakaga ikipe izajya imuha umwanya uhagije wo kubanza mukibuga.

Yagize ati : « Ntabwo nakwicuza kwerekeza mu ikipe nka Chelsea kandi ndizera ko nzamara igihe kirekire muri Chelsea.

«Ntabwo wakicuza mubuzima, buri ntambwe nateye murugendo rwajye nk’umukinnyi hari icyo yagezeho kandi hari n’icyo yanyigishije. Natwariye ibikombe mubutariyali, ntwarira ibikombe muri Espagne kandi numva ndi ingirakamaro. Ubu mfite umutwaro ukomeye wo gutwara ibikombe muri Espagne, ubutaliyani ndetse n’ubwongereza.

« Ntanumwe cyangwa abanya Espagne bacye babigezeho ndetse izo nizo ntego zajye. Gutwara Premier League nkaba umunya Espagne wambere utwaye ibikombe mubihugu bitatu bitandukanye.

Uyu mukinnyi kandi yakomeje agira ati : « nyumananyuma, impamvu  nyamukuru yatumye mfata icyemezo, nari nkeneye gukina buri cymweru naba meze neza cyangwa nabi, ibintu Real Madrid itashoboraga kumpa.

« ubu hari imikino itatu nakinnye ndafite imbaraga zihagije gusa nkomeza gukina. Ibyo nibyo nashakaga. Real Madrid ni Real Madrid kandi buri mikinnyi wese yakifuza kuba muri Real Madrid. Ese ni iki cyatuma mva muri Real Madrid? Nari nkeneye gukina, ntakindi.

“Byavuzwe ko ntari nkeneye guhatana gusa mubuzima bwajye bwose nahataniye kuba muri Real Madrid ndetse nkaba muri 11 babanza mukibuga. Ubuzima bwajye bwose, gusa nashakaga gukina kandi muri Chelsea nabigezeho.

 

“Nafashe umwanzuro ko icyo nari nkeneye kwari ukugenda kuberako igikombe cy’isi cyegereje kandi nkaba nari nkeneye kucyitabira. Ndashaka kuba umukinnyi w’ingenzi mu ikipe y’igihugu ya Espagne. Rero nkeneye guhozaho. 


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2935 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7807 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3800 Views